Abarwariye muri Caraes Butare 4,74% babiterwa n’ibiyobyabwenge

Mu bantu bagana ikigo gifasha abafite ibibazo byo mu mutwe cy’i Huye kizwi ku izina rya Caraès Butare abarenze kimwe cya kabiri cyabo baba ari urubyiruko, kandi na none 4.74% baba baratewe uburwayi bwo mu mutwe n’ibiyobyabwenge.

Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’iri vuriro, habaruwe ababa mu bitaro by’iki kigo, ni ukuvuga abavurwa badataha 73, basanga 44 muri bo baba ari urubyiruko rufite hagati y’imyaka 14 na 35.

Harebwe abagana ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera, imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko umubare w’abafite ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge wavuye kuri 2,8% mu mwaka w’2009, uba 7.6 % mu w’2010, uba 7.7% mu w’2011, ugera kandi ku 8% mu mwaka wa 2012.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kandi, ngo ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’Ishuri rikuru ry’Ubuvuzi rya Kigali (KHI) bwagaragaje ko 52,5% by’ urubyiruko rufite hagati y’imyaka 14 na 35 rukoresha ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi, nibura inshuro imwe mu buzima bwabo.

Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe (Caraes) bya Huye.
Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe (Caraes) bya Huye.

Ubu bushakashatsi bwanerekanye ko kubera akamenyero ko gukoresha ibiyobyabwenge, umuntu umwe muri 13 (7,46%) yabaye imbata y’inzoga zisindisha, umuntu umwe muri 20 (4,88%) yabaye imbata ya nicotine (ubumara buba mu itabi) naho umuntu umwe muri mirongo ine (2.54%) yabaye imbata y’urumogi.

Buri wese afate ikibazo cy’ibiyobwabwenge nk’icye

Jean Michel Iyamuremye ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi bya Caraes Ndera, avuga ko inzira imwe kandi ikomeye mu zatuma iki kibazo cy’ibiyobyabwenge gikemuka ari uko abantu bose bakumva ko kibareba, bagafata ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati “nk’umuntu uwo ari we wese wamenya ahacururizwa ibiyobyabwenge agatungira agatoki polisi, byatuma ababinywa babibura bakabireka.”

Iyamuremye anavuga ko hari igihe bakira abafite ibibazo by’ibiyobyabwenge bakabafasha gukira nyamara ariko hakaba igihe bongera kubigwamo bitewe no kubibona. Iyi nzira yo kugaragaza aho biri rero yaba umwe mu miti yo gutuma hatabaho abandi baterwa uburwayi n’ibi biyobyabwenge, ndetse n’abashoboraga kongera kubigwamo bakaba barinzwe.

Ubushomeri ntibukabe urwitwazo rwo kunywa ibiyobyabwenge

Bijya bivugwa ko abenshi mu rubyiruko bijandika mu biyobyabwenge, ahanini babiterwa no kutagira akazi bakora (ubushomeri).

Alphonse Nkuranga, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko we ariko avuga ko kubura akazi bitakabaye impamvu yo kunywa ibiyobyabwenge, ahubwo ko umuntu yagakwiye guhaguruka agashakisha icyo akora.

Ubwo yagendereraga Caraes Butare ndetse n’urubyiruko rwo mu murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku itariki ya 12/8/2014, yagize ati “nta n’umuntu ukwiye kwitwaza ko adafite umurimo ngo usange yirundumuriye mu biyobyabwenge.”

Na none ati “Ese ubundi umuti aba awubonye? Umurimo aba awubonye? Uwo ntaho aba ataniye n’uwiyahuye kubera ibibazo, kandi n’ubundi ntaba abikemuye. Icy’ingenzi ni uguhaguruka, ugahangana n’uko kutagira akazi, ukaba mu ba mbere bashaka igisubizo.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birakwiye ko hakwiye kongerwa imbaraga mukurwanya ibiyobyabwenge kuko ni icyorezo mu rubyiruko kandi byangiza ubuzima cyane gusa mbona leta ikora uko ishoboye gusa imbaraga nyinshi zirakenewe kuko urubyiruko niyo mizero meza yejo hazaza.

Masabo yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka