Kigembe: Kubakirwa ikigo nderabuzima hafi byabongereye ubuzima bwiza

Abaturage bo mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko nyuma y’imyaka myinshi bakora ibirometero byinshi bajya kwivuza, ubu bubakiwe ivuriro mu murenge wabo rikaba ribafasha kwivuriza ku gihe kandi neza batavunitse.

Abaturage bo mu murenge wa Kigembe bavuga ko mbere bajyaga kwivuriza ku bigo nderabuzima byo mu mirenge begeranye nka Nyanza na Kansi, aho bakoraga ingendo ziri hagati y’isaha 1 n’amasaha 2.

Nyiramanywa Anonsiyata umwe muri aba batuye Kigembe ati “Mbere harimo imvune ikomeye kuko twakoraga urugendo rurerure tujya kwivuza, kuburyo bamwe banagiraga ubunebwe bakaba bareka kugana ivuriro ibyo bikaba byaratumaga hari ujyayo indwara yamurenze, jye ntekereza ko hari wenda n’ababigwagamo banga imvune”.

Ikigo nderabuzima cya Kigembe.
Ikigo nderabuzima cya Kigembe.

Mbarushimana Telesifori nawe utuye muri uyu murenge avuga ko kuba iki kigo nderabuzima cyarabegereye hamaze guhinduka byinshi mu mibereho y’abatuye uyu murenge kuburyo bugaragara, aho ngo atakibona abantu batwawe mu ngobyi bajya kuvuzwa, bivuze ko ntawe ukirembera mu rugo ahubwo bivuza hakiri kare kuko bafite ivuriro hafi.

Ati “Reka nta muntu ugihekwa ajya kuvuzwa muri uyu murenge kubera ko nta muntu ukirembera ku mbuga. Twabonye ivuriro hafi, abajyanama b’ubuzima nabo barakora bagashishikariza abantu kwirinda indwara kandi nabwo ufashwe bakamushishikariza kwivuza byihuse nawe ntanebwe kuko dufite ivuriro hafi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigembe, Augustin Bigirimana, nawe arashimangira ko iri vuriro rigiye kumara amezi 10 ryubatswe muri uyu murenge ryafashije abaturage, aho abona ko atari no ku buzima bwabo gusa ryagize akamaro ahubwo ko ribafasha no gutera imbere kuko bamwe mbere bivuzaga nabi, bagahona uburwayi ntibabashe gukora ahubwo bagakenesha imiryango.

Ati “kwivuza nabi kwa bamwe batinya ingendo bakoraga, byanatumaga basubira inyuma mu iterambere, bagahora barwaragurika ntibabashe gukora, ariko ubu ubona ko ntawe ukirembera mu rugo, urwaye arivuza kandi ukabona ko urugendo bakora rutabavuna nk’uko barindaga kujya mu yindi mirenge duturanye”.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka