Twagiye muri PGGSS tugiye kuba abambere – Jay Polly

Umuraperi Jay Polly, umwe mu bahanzi batatu bari guhatanira igihembo gikuru cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ku nshuro ya cyo ya kane avuga ko icyo we n’abafana be bategereje ari ukwegukana icyo gihembo kuko atagiye mu irushanwa agiye gushaka umwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu.

Agira ati “Icyatuzanye (mu irushanwa) ni ukugera ku mwanya wa mbere kuko uwa kabiri n’uwa gatatu twagiye tubiba inshuro nyinshi. Aho tugeze ni heza twabikoze neza, tutabaye aba mbere byaba ari nko kurya inka ukananirwa umurizo. Reka tureke kunanirwa umurizo rero”.

Jay Polly ashimira abafana be kuko ari bo batumye agera mu cyiciro cya nyuma cy’iryo rushanwa, akabasaba gukomeza kumushyigikira no kumutora kugira ngo “batazaba barariye inka bakananirwa umurizo” nk’uko akomeza abivuga.

Jay Polly ngo yagiye mu irushanwa ashaka kuba uwa mbere kuko uwa kabiri n'uwagatatu yabibaye.
Jay Polly ngo yagiye mu irushanwa ashaka kuba uwa mbere kuko uwa kabiri n’uwagatatu yabibaye.

Uyu muraperi avuga ko hari byinshi ateganyiriza abafana be birimo ibitaramo bizagaragaramo umwihariko w’injyana ya Hip hop, haba mu ndirimbo no mu mbyino. Jay Polly avuga ko aramutse atsinze iri rushanwa yayifashisha mu kuzamura injyana ya hip hop muri rusange, ariko by’umwihariko akazamura umuziki we ku buryo wamenyekana ukagera ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ayo mafaranga yaba avuye mu muziki kandi twarabirwaniye cyane mu njyana ya hip hop ntibikunze kubaho cyane. Ni ugukomeza noneho kuzamura umuziki wacu ukava hano, Abanyarwanda turabibona turabizi, dukeneye ko rero n’abo hanze bumva ko mu Rwanda hari ikintu. Nibwo tuzakora ibikorwa nyabyo bikwereka ko ibintu byawe bishobora kujya ku ruhando mpuzamahanga. Akenshi bisaba amikoro”.

Umuraperi Jay Polly arasaba abafana be gukomeza kumushyigikira no kumutora ngo batazaba barariye inka bakananirwa umurizo.
Umuraperi Jay Polly arasaba abafana be gukomeza kumushyigikira no kumutora ngo batazaba barariye inka bakananirwa umurizo.

Irushanwa rya PGGSS risigayemo abahanzi batatu Bruce Melody, Dream Boys na Jay Polly babashije kugera ku cyiciro cya ryo cya nyuma, bakaba ari bo bazavamo umwe uzegukana igihembo cy’amafaranga miliyoni 24.

Ibi Jay Polly abitangaje mu gihe yitegura kwerekeza ku mugabane w’uburayi aho we n’itsinda rya Dream Boys na Urban Boys bazajya gukorera ibitaramo mu gihugu cy’Ububiligi. Avuga ko ari mu myiteguro ikomeye kugira ngo azashyire impamba ikomeye abo azataramira muri icyo gitaramo, kandi ngo akaba ari kubifashwamo na bagenzi be bo mu itsinda Tuff Gangs babimugiramo inama.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

GUMAGUMA JAY YARAYITWAYE CYERA NUVUGANGO UMUSAZA NUMUSAZA

Mugimana Gedeon yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Jay Igihe Cyirageze Twishime Tukurinyuma Kabisa

MUGANIMANA GEDEON yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka