Rusizi:Hari Abumva nabi amategeko bigashyira abaturage murujijo

Ntategeko riri mu Rwanda ryemerera abantu gukuramo inda nk’uko byasobanuwe n’intumwa ya Rubanda munteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite Depite Mporanyi Theobard, mu nama nyunguranabitekerezo bagiranye n’abagore bahagarariye abandi kuwa 06/08/2014.

Ibi yabisobanuye nyuma yaho ngo hari abavugako inteko nshinga mategeko ngo yatoye itegeko ryemerera abantu gukuramo inda. Yasobanuye ko kumva nabi amategeko bituma abantu bayasobanura uko atari bigashyira abaturage murujijo.

Depite Mporanyi sobanurira abagore ko ntategeko ryo gukuramo inda ryatowe
Depite Mporanyi sobanurira abagore ko ntategeko ryo gukuramo inda ryatowe

Depite Mporanyi yavuze ko iyo umuntu agisama inda umwana asamye ahita atangira kugira agaciro akiri munda. Yongeyeho ko ubu bari kwiga itegeko rivugako umwana ukiri munda nawe yajya aragwa umutungo w’ababyeyi arinayo mpamvu binasobanurako itegeko rikuramo inda ridahari.

Depite Mporanyi yavuze ko hari igihe biba ngombwako umugore cg umukobwa akuramo inda bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye harimo izituruka kubuzima bw’umuntu, cyane cyane nk’igihe umuganga abonye uwatwaye inda idashobora kuvuka bitewe n’uburwayi umugore afite.

Yasibanuye ko aho kugirango ihitane ubuzima bw’umubyeyi hakifashishwa abaganga binyuze mu itegeko akaba yafashwa kurengera ubuzima bwe.

Ikindi cyatuma ubwo buryo bunyuze mumategeko atoroshye nagato ni igihe umuntu yafashwe kungufu icyogihe atanga ibimenyetso akajya kubiburanira murukiko basanga ibyo avuga bifite ishingiro hagafatwa umwanzuro bakamenya icyo gukora gusa.

Ariko nabwo ngo bikorwa muburyo bwihuse hakiri kare kuko iyo ugiye inda yaramaze gukura kabone niyo uba warafashwe kungufu muburyo bushobora kukubangamira ngo ntibyashoboka ibyo rero ngo bitandukanye no kumvako hatowe itegeko rikuramo inda, nk’uko yakomeje abisobanuye.

Ubwo buryo bwifashishwa mugihe hashobora kuvuka ibibazo ngo bwari busanzwe bukoreshwa no mubusanzwe kwa muganga kuko hari igihe abaganga babonaga inda ishobora kwica umubyeyi bikaba ngombwa ko bamufasha kugirango harengerwe ubuzima bwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ndabanengo ibyonibyu byaruswa babahane

samuel yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Polic nikomeze kurebana nibibazo mumuhanda ibuza abatwara ibinyabiziga ku muvuduko urenze? Cg gukoresha telephone batwaya.

Niyibigira leonard yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

Polic nikomeze kurebana nibibazo mumuhanda ibuza abatwara ibinyabiziga ku muvuduko urenze? Cg gukoresha telephone batwaya.

Niyibigira leonard yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

byaba bibabaje niba ahari abadakurikiranira amakuru atangwa bityo hakaba hari ibyo abaturage batamenya cg se bikabageraho nabi, ntibyaba ari iby;i rwanda aba babikora basabwe kwikosora

kabugo yanditse ku itariki ya: 10-08-2014  →  Musubize

Hon Theobald njye ndamwemera rwose ntako adakora ngo asobanure kuko ari muri bamwe mu badepite bajya kuri terrain cyane, naho ku bijyanye n’amategeko ntabwo akwiye kwigwaho gusa ngo ahite yubahirizwa atabanje gusobanurirwa abaturage kuko ninabo aba areba cyane.

Shema yanditse ku itariki ya: 10-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka