REMA irasaba abaturiye igishanga cya Rugezi kugifata neza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirasaba abaturage barutiye igishanga cya Rugezi kukibungabunga bakagifata neza kuko gifite akamaro gakomeye Abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange.

Igishanga cya Rugezi gikikijwe n’imirenge itandatu yo mu karere ka Burera: Butaro, Kivuye, Gatebe, Ruhunde, Rwerere na Rusarabuye.

Abaturiye igishanga cya Rugezi basabwa kukibungabunga.
Abaturiye igishanga cya Rugezi basabwa kukibungabunga.

Bamwe mu baturage bo muri iyo mirenge bagihingagamo ndetse bamwe banagituyemo ariko baje kwimurwa bajya gutuzwa hakurya yacyo mu rwego rwo kukibungabunga.

Aba baturage bose bimuwe ndetse n’abandi baturiye icyo gishanga basabwa kugifata neza birinda ibikorwa byose byacyangiza kuko kivamo amazi atanga amashanyarazi hirya no hino mu Rwanda; nk’uko Rose Mukankomeje, umuyobozi wa REMA, abisobanura.

Igishanga cya rugezi kirimo amazi menshi kuburyo hari n'aho usanga yarakoze ikiyaga.
Igishanga cya rugezi kirimo amazi menshi kuburyo hari n’aho usanga yarakoze ikiyaga.

Agira ati “Inzego z’ibanze nizo zabigiramo uruhare bikomeye cyane ko aribo bahahinga, bagakora amaterasi ariko tukongeramo n’ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo imvura ikomeze kuba nyinshi amazi aboneke.”

Igishanga cya Rugezi kirimo amazi menshi kuburyo hari aho usanga yarakoze ikiyaga. Ibyo bituma bamwe mu baturage bagituriye banyuzamo ubwato bw’ingashya bambuka bajya mu yindi mirenge kuko ariyo nzira y’ubusamo.

Amazi ava mu gishanga cya Rugezi anyura ku rusumo ruri mu murenge wa Butaro akiroha mu kiyaga cya Burera.
Amazi ava mu gishanga cya Rugezi anyura ku rusumo ruri mu murenge wa Butaro akiroha mu kiyaga cya Burera.

Hari bamwe babona abo baturage banyuzamo ubwato bakagira impungenge ko byaba ari ukwangiza icyo gishanga.

Umuyobozi wa REMA avuga ko kuba baturage banyuzamo ubwato ntacyo byangiza kuri icyo gishanga.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo tubungabunga ibidukikije gusa kugira ngo tubirebe. Tubibungabunga tubibyaza umusaruro…kuva ashyizemo ubwato bumeze neza…akambuka bimworoheye nta ngorane zihari.

Ikibazo cyaboneka ari uko agiye gucukuramo amabuye y’agaciro…byaba ikibazo agiye guhingamo urumogi, cyangwa se ibindi bitemewe…n’iyo ugiye mu Kivu n’ahandi usanga bikora (bambuka n’ubwato).”

Igishanga cya Rugezi ni umutungo ukomeye w’igihugu kuko amazi aturukamo anyura ku Rusumo, mu murenge wa Butaro ahari urugomero rutanga amashanyarazi ariko rumaze igihe rudakora.

Ayo mazi kandi yisuka mu kiyaga cya Burera agakomeza mu kiyaga cya ruhondo anyuze ku rugomero rwa Ntaruka rutanga amashanyarazi hirya no hino mu Rwanda ndetse no muri Uganda.

Ayo mazi asohoka mu kiyaga cya Ruhondo anyuze mu mugezi wa Mukunga uriho ingomero z’amashanyarazi ebyiri nazo zitanga amashyanyarazi hirya no hino mu Rwanda.

Igishanga cya Rugezi kandi gikurura abakerarugendo kuko iyo uri ku misozi igikikije uba ukitegeye neza kinogeye amaso. Gituwemo kandi n’inyoni zitwa “Incencebere” zitaboneka ahandi ku isi sizurwa n’abo bamukerarugendo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka