Jay Polly ngo agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimo ziri mu njyana ya gakondo gusa

Jay Polly, umuhanzi wo mu njyana ya Hip Hop, atangaza ko nyuma y’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 2014, azahita ashyira ahagaragara umuzingo (album) w’indirimbo ze ngo uzaba ugizwe n’indirimbo ziri mu njyana ya gakondo gusa.

Jay Polly, ubindi witwa Tuyishime Joshua Polly, yatangaje ibi ku wa kabiri tariki ya 05/08/2014, ubwo yari ari mu kiganiro kitwa K in The AM, gihita kuri Radio KFM.

Uyu muhanzi, uri mu bahanzi batatu basigaye muri PGGSS 2014, atangaza ko uwo muzingo w’indirimbo uzashyirwa ahagaragara mu mpera z’ukwezi kwa 09/2014. Izina ry’uwo muzingo ndetse n’umubare w’indirimbo ziwuriho ntiyabitangaje.

Jay Polly avuga ko umuzingo w'indirimbo agiye gushyira hanze uzaba ugizwe n'indirimbo ziri mu njyana ya gakondo gusa.
Jay Polly avuga ko umuzingo w’indirimbo agiye gushyira hanze uzaba ugizwe n’indirimbo ziri mu njyana ya gakondo gusa.

Akomeza avuga ko impamvu yahisemo gushyira izo ndirimbo zose mu njyana ya gakondo ari ukwerekana ikinyuranyo kiri hagati y’injyana ya Hip Hop yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’iyo mu Rwanda.

Agira ati “Abantu benshi rero bamaze iminsi batubwira ko batamenya indirimbo zacu n’iza ba Jay Z mbese bitandukanira he. Kubera ko dufite injyana zimwe…ariko icyo nashatse guhindura ni ugusubira muri wa mwihariko wa Jay Polly: cya gihe bazi (indirimbo nka) Iwacu, Ikinyemera…mbese ziriya njyana zo kurapa za gakondo”.

Uyu muzingo umuhanzi Jay Polly agiye gushyira hanzwe ni uwa gatanu nyuma y’uwa kane yise “Ikosora” yashyize ahagaragara mu kwezi kwa 03/2014.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jay polly tukurinyuma kabisa

pazzo yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka