Nyamagabe: Iyangirika ry’ishyamba ry’ibisi bya Huye ryagarutsweho mu nama y’umutekano

Kuba ishyamba rya Leta ry’ibisi bya Huye rikomeje kwangirika byatumye inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yongera gusaba ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo iri yangizwa rihagarare.

Hafashwe umwanzuro ko inama y’umutekano yaguye izajya ibera hirya no hino mu mirenge inyuranye ikitabirwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abakuru b’imidugudu bo mu murenge yabereyemo, kuri uyu wa mbere tariki ya 04/08/2014 ikaba yabereye mu murenge wa Kamegeri iri shyamba ry’ibisi bya Huye riherereyemo ku ruhande rw’akarere ka Nyamagabe.

Ubusanzwe ishyamba ry’ibisi bya Huye ribarizwa mu turere dutatu aritwo Nyamagabe, Nyaruguru na Huye.

Iyo misozi irenga niyo Ibisi bya Huye biriho amashyamba ya Leta yangizwa ku ruhande rwa Nyamagabe.
Iyo misozi irenga niyo Ibisi bya Huye biriho amashyamba ya Leta yangizwa ku ruhande rwa Nyamagabe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko hakigaragara abantu bigabiza ishyamba ry’ibisi bya Huye bakaryangiza kandi ari ishyamba ririnzwe, abaturage bakaba bagomba kugira uruhare mu kuririnda.

Ati “Byagiye bigaragara ko hari abantu bajya mu bisi bya Huye, usibye no kuba byagaragara ari uko habaye inkongi y’umuriro, iba yaturutse n’ubundi kuri ya makara batwikamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni ishyamba ririnzwe, rigomba rero kurindwa n’abaturage muri rusange”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe avuga ko hafashwe ingamba yo gushyira imbaraga mu bufatanye hagati y’abaturage n’abayobozi mu gukumira iyangizwa ry’ishyamba ry’ibisi bya Huye mu buryo ubwo ari bwo bwose, ndetse hakabaho no gutabara mu gihe hagaragayemo ikibazo.

Abagize inama y'umutekano yaguye, abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari n'abakuru b'imidugudu basanga ubufatanye n'abaturage aribwo buzaca iyangirika ry'ibisi bya Huye.
Abagize inama y’umutekano yaguye, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abakuru b’imidugudu basanga ubufatanye n’abaturage aribwo buzaca iyangirika ry’ibisi bya Huye.

“Icyo tuvanyemo cyane cyane ni ubufatanye bugomba kuba hagati y’abaturage n’abayobozi mu gukumira abinjira mu bisi bya Huye bajya kwangiza, ariko noneho haba n’ikibazo hakaboneka inkongi hakabaho gutabara cyane ko ariho hava n’ingamba z’uko bitazongera,” Mugisha.

Iyangirika ry’ibisi bya Huye ryigeze gutuma umurenge wa Kamegeri ujya mu kato abaturage babuzwa gusarura amashyamba yabo kugira ngo hafatwe ingamba zihamye zo guhangana nabyo, nyuma abaturage baza kongera gukomorerwa berekanye ko bazagira uruhare mu kuririnda ariko n’ubu iki kibazo ntikirarangira burundu.

Nyamara ariko byaragaragaye ko uruhare rw’abaturage mu kurinda amashyamba yajyaga yangizwa rufite akamaro kanini kuko byatanze umusaruro mu murenge wa Kitabi nawo wajyaga ushyirwa mu kato kubera kwangiza pariki y’igihugu ya Nyungwe batemamo ibiti byo kubaza no gutwikamo amakara ubu bikaba byaragabanutse ku buryo bugaragara.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuvuga ngo ishyamba ni irya Leta ngo rirarinzwe ntabwo bihagije. Ubuyobozi bugomba gusobanurira abaturage impamvu ririnzwe n’inyungu babifitemo, kugirango bagire uruhare mu kuririnda. Aha twavuga nko ku masoko y’amazi ava muri iyo misozi n’akamaro afitiye buri wese. Ikindi ni uko Akarere gashobora kuhagira ahantu h’amateka ( Nyagakecuru) hakajya hasurwa na ba mukerarugendo bityo abaturage bakajya bagira ibyo bacuruza.

Rusagara yanditse ku itariki ya: 5-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka