Nyampinga w’amashuri yisumbuye ngo ashyize imbere kuvugira abana b’abakobwa bavuye mu ishuri

Umutoni Barbine watorewe kuba Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss High School) yavuze ko mu by’ingenzi azakora harimo kuvugira abana b’abakobwa bavuye mu ishuri kubera ibibazo bitandukanye.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 wiga mu ishuri rya Lycee de Kigali yabivuze ku mugoroba wa tariki 03/08/2014 ubwo yari amaze gutorwa nka Nyampinga uhiga abandi mu bakobwa 11 bahataniraga iryo kamba.

Nyampinga w'amashuri yisumbuye ngo icyo ashyize imbere ni ukuvugira abana b'abakobwa bavuye mu ishuri kubera ibibazo bitandukanye.
Nyampinga w’amashuri yisumbuye ngo icyo ashyize imbere ni ukuvugira abana b’abakobwa bavuye mu ishuri kubera ibibazo bitandukanye.

Mu byo uyu mukobwa yavugaga yakora aramutse abaye nyampinga uhagarariye amashuri yisumbuye harimo gukorana bya hafi n’abandi ba nyampinga bo mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo gushaka kumenya ibibazo bahura na byo, ariko cyane cyane ngo bagashishikarira kuvugira abakobwa bagiye baterwa inda z’indaro bakava mu mashuri kugira ngo harebwe uburyo bayasubizwamo.

Uyu Nyampinga yavuze ko yashimishijwe no kuba nyampinga kandi ngo asanga ari uburyo bwiza abonye bwo kuzagera kuri ibyo yifuzaga kuko yumvaga ibibazo by’abakobwa nk’abo bimuhangayikishije nk’uko yabivuze ubwo yari amaze kwambikwa ikamba rya Nyampinga uhagarariye amashuri yisumbuye.

Nyampinga uhagarariye amashuri yisumbuye (hagati) hamwe n'ibisonga bye bibiri.
Nyampinga uhagarariye amashuri yisumbuye (hagati) hamwe n’ibisonga bye bibiri.

Yagize ati “Iri kamba riranshimishije cyane kandi rigiye kumpesha amahirwe yo gukora ibyo nari nariyemeje gukora, kandi nzabikora nibanda ahanini mu kuvugira abana b’abakobwa batari mu mashuri kubera ibibazo bitandukanye”.

Nyampinga Barbine yakurikiwe n’ibisonga bye bibiri, Songa Sonia wari uhagarariye ishuri rya Ecole Francaise muri ayo marushanwa akaba ari we wamubereye igisonga cya mbere, naho Kelly Uwineza wari uhagarariye ishuri rya IFAK amubera igisonga cya kabiri, ndetse akaba yanabonye ikamba ry’umukobwa washyigikiwe cyane (Miss Popularity).

Nyampinga n'ibisonga bye hamwe n'abari bagize akanama gatanga amanota.
Nyampinga n’ibisonga bye hamwe n’abari bagize akanama gatanga amanota.

Ni ku nshuro ya mbere habaye irushanwa nk’iri ryo gutora Nyampinga uhagarariye amashuri yisumbuye kuko amwe mu mashuri yajyaga atora nyampinga uhagarariye ishuri rye gusa ariko hataratorwa uhagarariye amashuri menshi atandukanye.

Iri rushanwa risa n’iryibanze cyane ku mashuri yo mu mujyi wa Kigali kuko amashuri 11 yose yaryitabiriye ariho abarizwa, ariko ngo byatewe n’uko ubushobozi bwo kurigeza no mu yandi mashuri yo mu ntara bwari butaraboneka kuko nta baterankunga benshi ryahise ribona nk’uko Umutoniwabo Sage, umwe mubateguye iri rushanwa yabidutangarije.

Ishimwe Nadine wari uhagarariye APPE Rugunga yatowe na bagenzi be nka Nyampinga w'igikundiro (Miss congeniality).
Ishimwe Nadine wari uhagarariye APPE Rugunga yatowe na bagenzi be nka Nyampinga w’igikundiro (Miss congeniality).

Avuga ko mu byatumye bagira igitekerezo cyo kuritegura harimo no gutegura ba nyampinga bafite ubushobozi bwo guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda, bitewe n’uko byagiye bigaragara ko bamwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss w’u Rwanda baba badafite ubushobozi buhagije bwo guhatanira iryo Kamba, haba mu kumenya gutambuka no kumenya kuvuga imbere y’abantu mu ndimi zitandukanye.

Nyampinga yahembwe amafaranga ibihumbi ijana, naho ibisonga bye buri wese ahembwa amafaranga ibihumbi 50. Bose uko ari batatu banahembwe ibikoresho birimo amasabune n’amavuta ndetse banahabwa n’inkweto ndende z’abakobwa.

Aurika Auger wari uhagarariye Ecole Belge yatorewe kuba Nyampinga uzi kwifotoza (Miss photogenic).
Aurika Auger wari uhagarariye Ecole Belge yatorewe kuba Nyampinga uzi kwifotoza (Miss photogenic).

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakomeza no mu myaka itaha kuko ngo ari igikorwa cyamaze kwandikishwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) nk’uko abaritegura babidutangarije.

Aba ni bo bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w'amashuri yisumbuye.
Aba ni bo bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uburang bufite intego n’itekerezo bizima nibyo bikenewe,turabishyigikiye rwose!

emmy yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Uyu mwana ni umwana mwiza arabikwiye kuba nyampinga kuko afite ibitekerezo byo guteza bagenzi be imbere ndetse ni gihugu mwana Imana iguhe umugisha mubyo wifunza byose mwana .

alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Bana beza mujye mwirinda ibisumizi biri kurashya indimi bireba amafoto yanyu, kandi ubwiza bwanyu bugire intego.

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

ariko rero aba bana bajye babahabwa abajyanama bashobye babereka icyo gukora gikwiye kandi babagira inama mubuzima bwabo buri munsi nka nyampinga , niyimigambi myiza baba bafite bakabasha kuyigeraho , kuburyo niyo yavaho wazavuga uti nyampinga runaka yakoze ikintu iki niki kingira kamaro ngiki kiragaragara, naho bitabaye ibyo byaba ari ukonona amafaranga kubusa gusa

karemera yanditse ku itariki ya: 5-08-2014  →  Musubize

ubwiza bwabo buzafashe ubuzima bwabo mu gutera imbere kandi bazanafashe igihugu cyacu gutera imbere

cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 4-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka