Intara y’Iburasirazuba yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Intara ya “Trans Nzoia” yo muri Kenya

Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda ndetse n’Intara ya Trans Nzoia yo muri Kenya, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’impande zombi azagira umusaruro mu ngeri z’ubuzima bw’imibereho rusange y’abaturage batuye ibi bice byombi byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Aya masezerano y’ubufatanye hagati y’izi ntara azibanda ku bikorwa by’uburezi n’ikoranabuhanga, umuco na siporo, ubucuruzi, ubuhinzi, ubukerarugendo, gufata neza ubutaka, imyubakire n’igenamigambi, kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere; hakiyongeraho ibijyanye no guteza imbere imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, ku mugoroba wa tariki ya 1/08/2014 wahuje abadepite baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ku rwego rw’Intara ya Trans Nzoia (Trans Nzoia County Assembly) ndetse n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwari kumwe n’abayobozi b’uturere tuyigize, ari na bo bazafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ku ruhande rw’Intara y’Iburasirazuba.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mme Uwamariya Odette (ibumoso) na Perezida w'Inteko y'Intara ya Trans Nzoia, Hon. David Kinisu Sifuna, basinya amasezerano. Abahagaze ni abahamya.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mme Uwamariya Odette (ibumoso) na Perezida w’Inteko y’Intara ya Trans Nzoia, Hon. David Kinisu Sifuna, basinya amasezerano. Abahagaze ni abahamya.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba y’u Rwanda, Madame Uwamariya Odette, yatangaje ko aya masezerano ashingiye ku mubano mwiza urangwa hagati y’izi Ntara by’umwihariko ndetse n’umubano mwiza urangwa hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’icya Kenya muri rusange; ku buryo aya masezerano azafasha abaturage n’abikorera bo mu bihugu byombi kuzajya bigira ku bandi, bityo bikazateza imbere abaturage bahagarariye nk’abayobozi.

Mu buryo bw’umwihariko, Guverineri Uwamariya ahamya ko Intara ya Trans Nzoia yo mu burengerazuba bwa Kenya ikungahaye ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo ifatwa nk’ikigega cy’igihugu cya Kenya kandi bakaba barubatse uburyo ubuhinzi bwabo bwunganirana n’ubworozi mu gutanga umusaruro. Ibyo ngo bikavuga ko Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda izabigiraho kugira ngo yongere umusaruro muri izi nzego.

Hon. David Kinisu Sifuna, ari na we wari uyoboye izi ntumwa zo mu ntara ya Trans Nzoia, yatangaje ko aya masezerano ababereye ingirakamaro ngo kuko hari byinshi bazabasha kwigira ku Rwanda birimo uburezi n’ikoranabuhanga, uburyo abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba batura mu midugudu, bikoroha kubagezaho ibikorwa remezo.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mme Odette Uwamariyaa na Perezida w'Inteko ya Trans Nzoia, Hon. David Kinisu Sifuna.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mme Odette Uwamariyaa na Perezida w’Inteko ya Trans Nzoia, Hon. David Kinisu Sifuna.

Kuri ibi ngo hiyongeraho gahunda yo gukemura ibibazo by’ubutaka, aho mu Rwanda hagiye hari inzu ikomatanya serivise z’ubutaka “One Stop Center” ndetse n’ingamba zakoreshejwe mu kunoza isuku igaragara mu Rwanda, by’umwihariko mu murwa mukuru wa Kigali. Ibi ngo na bo bazabyiga maze babikoporore babijyana iwawo, ari na ko basaba ko Abanyarwanda kujya kubibigisha.

Uyu mudepite ukuriye Inteko ya Trans Nzoia, avuga ko imiterere myiza y’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’ibiyaga byiza birimo ngo byatumye batekereza ku Banyakenya bashobora gushora imari yabo mu bukerarugendo ku buryo ngo hari abo azabwira bakaza kubaka amahoteli ku kiyaga cya muhazi kiri muri iyi Ntara.

Aya masezerano y’ubufatanye aje akurikira ingendo z’abayobozi ku mpande zombi zabaye mu kwezi kwa Mutarama, maze izi ntara zombi zigashimangira ko hakwiriye kubaho ubufatanye buteza imbere abaturage mu ngeri zitandukanye z’imibereho yabo.

Uyu muhango wabereye imbere y'abadepite ba Trans Nzoia County Assembly ndetse n'abayobozi b'uturere tw'Intara y'Iburasirazuba.
Uyu muhango wabereye imbere y’abadepite ba Trans Nzoia County Assembly ndetse n’abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, kuri uyu wa Gatandatu, aba bashyitsi baturutse muri Kenya hamwe n’abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba, bakomeje basura ibikorwa byo muri iyi ntara harimo na Parike y’Akagera.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kugira inshuti ntako bisa, burya inshuti ntacyo wayinganya , u Rwanda nabayobozi bacu kubera kureba kure babanje kurema umubano uhamye kandi ufite inyungu nyinshi arizo nshuti zifatika ibi twese bijye bitubera urugero , kandi inshuti nkizi nitwe abanyarwanda ziba zizagirira akamaro

manzi yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka