"Umuganura ni ipfundo ryo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda" - Impuguke

Impuguke mu muco w’u Rwanda n’amateka yarwo, akaba n’Umujyanama mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Nsanzabaganwa Straton, arasaba Abanyarwanda bose guha agaciro umuganura kuko ari ipfundo ryo kwimakaza ubumwe, ibyishimo no gukunda umurimo uteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.

Ibi Bwana Nsanzabaganwa arabitangaza mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka w’umuganura wizihizwa tariki ya 1 Kanama, ariko ku bwe, akifuza ko umuganura utakwizihizwa umunsi umwe gusa ahubwo ko byaba igihe kinini ku buryo ukwezi kwa Kanama kose gushobora kuba umwanya ukomeye kugira ngo Abanyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu babashe kwizihiza uyu munsi.

Bwana Nsanzabaganwa Straton, Umujyanama mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco.
Bwana Nsanzabaganwa Straton, Umujyanama mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Nsanzabaganwa asobanura ko kuva kera, umuganura wari nk’umunsi mukuru wo kwishimira umurimo, aho abantu bishimiraga ibyo bagezeho, bakabishimira Imana banayisaba ko yabongerera umusaruro w’ahazaza kugira ngo uzabe mwinshi kurushaho haba mu matungo ndetse no mu myaka, dore ko hambere mu Rwanda, umusaruro washingiraga ku buhinzi n’ubworozi.

Uyu muganura waturukaga ku mwami w’u Rwanda wafatanyaga n’umugabekazi (nyina w’umwami) ndetse n’umwamikazi (umugore w’umwami) bakaganuza abatware bose, byarangira abatware bakamanuka bagakora uwo muhango mu ntara batwaraga bigakomeza kugeza ku miryango migari n’ingo z’abaturage, ku buryo byatumaga igihugu cyose gisabana kandi bakiyumva mu ntego imwe y’ubusabane bugamije iterambere ry’umurimo no gukunda igihugu.

Indi mpamvu ikomeye ituma umuganura ukwiriye kwimakazwa nk’uko Nsanzabaganwa abivuga, ni uko wahaga imbaraga umuryango kuko abana b’umuryango bose baba abubatse ingo cyangwa abatarubaka izabo, bongeraga guhurira mu rugo bakicara hamwe bagasabana kandi bagafata ingamba zo guteganyiriza ahazaza.

Uyu muganura ngo ntabwo wabaga ari umwanya w’ibirori gusa mu muryango ahubwo ngo wabaga n’umwanya wo kongera kumenyana no kwisuzuma ku buryo harebwaga n’abadafite imibereho ifatika nk’abapfakazi n’imfubyi, bagafashirizwa mu miryango, ari na yo mpamvu bavugaga ko mu Rwanda no mu muryango by’umwihariko, “nta mfubyi yahabaga” kuko umwana wese yabaga yitaweho kabone nubwo yabaga atagifite ababyeyi be b’umubiri.

Bishingiye ku mumaro ukomeye wo gufasha Abanyarwanda gusabana, kubaka ubumwe, gukunda umurimo no kugira icyerekezo cyawo, Bwana Nsanzabaganwa asaba ko kwizihiza uyu munsi byakwimakazwa nubwo bitakorwa nk’uko byakorwaga mu bihe bya kera.

Ibi bishingira ko uko iterambere ryihuta, ari na ko urusobe rw’imirimo rwiyongera kandi buri wese akaba akwiriye kwishimira umurimo akora akanawuha agaciro ku buryo buri wese yizihiza uyu munsi yishimira ibyo yagezeho kandi agateganya n’iby’ubutaha.

Bwana Nsanzabaganwa yongera gusaba Abanyarwanda bose kubakira ku muco Nyarwanda bakawukunda kandi bagakora ibikorwa by’iterambere biwushamikiyeho kuko ngo umuco ni wo shingiro ry’iterambere ritajegajega.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuganura ni ipfundo ry;ubumwe kuko usanga buri banyarwanda mu byiciro bitandukanye bahura bagasangira maze bagafatana n;ingamba zo gutezanya imbere ariko bubaka urwabyaye

muniga yanditse ku itariki ya: 2-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka