Ngoma: Umuganura bawufata nk’umunsi w’ishuri ry’umuco

Mu gihe mu Rwanda kuri uyu wa 01/08/2014 hizihizwaga umunsi w’umuganura, abatuye akarere ka Ngoma bawizihije bagaruka ku muco bazirikana icyo umuco w’umuganura wabaga uhatse n’icyo bawigiraho mu gihe cya none ngo biteze imbere.

Abayobozi bakuru muri aka karere bari bambaye kinyarwanda maze umukuru w’akarere abataramira kinyarwanda abibutsa aho uyu munsi waturutse n’icyo wabaga ugamije.

Bamwe mu bitabirye uyu munsi bari biganjemo urubyiruko, byari ibintu bishya kuri bo mu gihe abasheshe akanguhe bo byabibukije ibihe bya kera aho bishimiraga ibyiza Imana yabaga yabahaye maze bakabimurika ndetse bakanabisangira mu rukundo bashima Imana.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yari yakenyeye Kinyarwanda by'umuco.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yari yakenyeye Kinyarwanda by’umuco.

Nyamuberwa Antoine, umusaza w’imyaka 72, utuye mu karere ka Ngoma nawe wari witabiriye uyu munsi, avuga ku munsi mukuru w’umuganura yavuze ko ashima cyane ubuyobozi buriho kuko bugarura umuco mwiza warangaga Abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko uyu muco ufite akamaro gakomeye kuko bituma abantu bafata ingamba zo kongera umusaruro kugirango nabo babone ibyo bamurika baganura ndetse no kugirango babone ibyo bazaganura basabana mu rukundo nkuko byahozeho.

Yagize ati “Umuganura mbere wabaga ushimangira Ubunyarwanda n’urukundo kuko basabanaga basangira banamurika ibyo bejeje. Muri uyu munsi watumaga abantu bahiga kuzasarura byinshi bahereye kubyo babonye abandi bagezeho nabo bakabihigira”.

Yaba mu buryo abantu bari bicaye ndetse no mu myambarire byose byabaga bigaragaza umuco wa Kera uko bakoraga umunsi w'umuganura bakikije umwami.
Yaba mu buryo abantu bari bicaye ndetse no mu myambarire byose byabaga bigaragaza umuco wa Kera uko bakoraga umunsi w’umuganura bakikije umwami.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, nawe yemeza ko umuganura ariho hari ipfundo ry’umuco n’imbaraga z’Abanyarwanda mu gukunda umurimo bakora bahuriza hamwe amaboko.

Yagize ati “Umuganura ni ikirango cy’umuco w’Abanyarwanda. Niho hari imbaraga z’Abanyarwanda zo gukunda imirimo bakora ibateza imbere, imbaraga zo kwishimira byo bagezeho. Uyu munsi kandi twebwe twawufashe nk’umunsi w’ishuri twita itorero.”

Muri ibi birori abari bateraniye kuri stade Cyasemakamba basobanuriwe inkomoko y’uyu munsi, n’icyo ugamije ariko nanone bibuka ko umuco ukura ko utaguma aho wari uri, ari nayo mpamvu mu nka zamuritswe harimo inka za kizungu zitanga umukamo ndetse n’ibitoki bivuguruye birimo ibyitwa FIA.

Ibyagezweho nabyo biri mubyamutswe kuri uyu munsi w'umuganura.
Ibyagezweho nabyo biri mubyamutswe kuri uyu munsi w’umuganura.

Imyambarire nk’iyo abayobozi bari bafite ngo ishushanya umuco wa kera bityo bigatuma abitabiriye ibirori boga neza inyanja y’amateka yo hambere yo pfundo ry’ubumwe n’urukundo.

Amateka agaragaza ko umunsi w’umuganura waba waratangiye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli mu gihe hari abemeza ko uyu munsi watangiranye na Gihanga ngoma ijana.

Muri ibi birori hanamuritswe n'inka nkuko byagendaga kera muri uyu munsi.
Muri ibi birori hanamuritswe n’inka nkuko byagendaga kera muri uyu munsi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyumuco nipfundo ryubumwe,urukundo n’iterambere

ndayisenga emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-07-2018  →  Musubize

uyu muco udusigiye byinshi kandi uranatwibutsa ko tugomba gusigasira ibyacu kuko bifite ubukire bwinshi

bwanana yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

uyu muni ni mwiza kandi ufite byinshi usobanuye mu muco wacu ahubwo bajye bahora bawushyiremo imbaraga maze nabadukomokaho bamenye amateka yacu ndtse numuco wacu bawumenye.

Richard yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka