Rubavu: Bafashe ingamba zo gukumira ubwandu bwa SIDA ku babyeyi banduza abana batwite

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bifatanyije n’ibigo nderabuzima bikorera mu mirenge itanu mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’umushinga witwa Family Package ukorera mu Imbuto Foundation biyemeje kugabanya ubwandu bwa virusi itera sida ababyeyi banduza abana batwite.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisneyi, Dr. Kanyenkore Williams, avuga ko zimwe mu ngamba zizatuma bigerwaho ari kurinda ababyeyi n’urubyiruko badafite abagabo babana na Virusi itera Sida gutwita batabiteganya, ndetse baba batwise bagafashwa gutanduza abana batwite hakoreshejwe uburyo bwa EMTCT.

Ikindi kigomba kwitabwaho ni ugufasha ababyeyi batwite babana na Virusi itera Sida kutanduza abana, bikiyongeraho ko iyo umubyeyi abyaye agomba gupimisha umwana nyuma y’ibyumweru bitandatu kugira ngo harebwe uko ahagaze, gupimisha umwana nyuma y’amezi icyenda hamwe na nyuma y’amezi 18, aho haba hari ikizere cyo kumenya uko ubuzima bw’umwana uvuka ku mubyeyi ubana na Virusi itera Sida buhagaze.

Ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisenyi, akarere ka Rubavu na Imbuto Foundation mu nama yo kugabanya ubwandu bwa VIH ku babyeyi banduza abana batwite.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi, akarere ka Rubavu na Imbuto Foundation mu nama yo kugabanya ubwandu bwa VIH ku babyeyi banduza abana batwite.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare yagaragajwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi kuva mu kwezi kwa Kamena 2013 kugera muri Nyakanga 2014 mu karere ka Rubavu ababyeyi batwite 16777 nibo bashoboye kwipimisha, muri bo abagore 256 basanganywe Virusi itera Sida batari babizi, naho abagore 256 basanganwa Virusi itera Sida bari basanzwe bazi ko banduye, naho abagore bagera ku 16 000 basanga ari bazi.

Mu bagore basanze batwite bafite Virusi itera Sida, abashoboye kubyara ni 233 ariko abashoboye kubahiriza ibikorwa byo gupimisha abana nyuma y’ibyumweru 6 ni 212, naho abana bavukanye Virusi itera Sida bangana na 0,5% bashobora gupimishwa mu byumweru 6, abana bavuka ku babyeyi bafite VIH bashyizwe ku miti ibabuza kwandura bangana na 84,4%.

Iyi mibare ngo igaragaza ko bishoboka ko mu mwaka wa 2015 mu karere ka Rubavu nta mugore ubana na Virusi itera Sida uzaba acyanduza umwana atwite.

Bamwe m ubayobozi b'imirenge, ibigo nderabuzima n'abajyanama bungurana ibitekerezo ku cyakorwa ku kugabanya ababyeyi banduza SIDA abana batwite.
Bamwe m ubayobozi b’imirenge, ibigo nderabuzima n’abajyanama bungurana ibitekerezo ku cyakorwa ku kugabanya ababyeyi banduza SIDA abana batwite.

Umurenge wa Gisenyi niwo wagaragaje imibare iri hafi ugereranyije n’ibindi bigo nderabuzima mu kwitabira gahunda zo gufasha ababyeyi babana na Virusi itera Sida kutanduza abana batwite, ubuyobozi bukaba butangaza ko biterwa nuko uyu mujyi ubarirwamo abakora umwuga w’uburaya, abanyeshuri n’abakobwa bicumbikira batwara inda badafite abagabo ntibashobore kubajyana kwipimisha igihe batwite.

Kubera ubunyamujyi n’imirimo ituma abahatuye bakora ingendo nyinshi gahunda zo kwipimisha ntizubahirizwa ariko mu bindi bigo nderabuzima byo hanze y’umujyi imibare yo kubahiriza ibisabwa iri hejuru kuburyo bitanga ikizere.

Abajyanama b’ubuzima, ibigo nderabuzima n’abayobozi b’imirenge ngo bakwiye kongera imbaraga mu gushishikariza abagore batwite kujya kwipimisha bajyanye n’abagabo, ubundi abagore bagakurikiza gahunda zo kwipimisha uko bisabwa hamwe no gupimisha abana bavuka kugira ngo bahabwe amahirwe yo kutandura.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka