Bugeshi: Abahinzi ntibavuga rumwe n’abaguzi b’ibirayi bakoresha iminzani ya cyera

Nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge cyashyizeho amabwiriza y’imikoreshereze y’iminzani, abaturage bo mu murenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu bavuga ko bagikoresha iminzani ya cyera kuko imishya itaragera muri uyu murenge.

Mu kagari ka Buringo hafi y’ishyamba ry’ikirunga cya Karisimbi, niho hera ibirayi byinshi bijyanwa gucuruzwa Kigali na Bujumbura, imodoka z’inyamahanga ziza kubihapakira kuko abaturage batashobora kubyigereza ku isoko.

Kubera imihanda mibi, kuba kure y’isoko imidoka z’inyamahanga zisanga ibirayi aho abaturage batuye zikabahera ku minzani ihasanzwe ndetse no ku giciro gito bitewe n’inzira igoye.

Nubwo abaturage bavuga ko kugeza umusaruro ku isoko bigoye, bavuga ko iminzani ikoreshwa itajyanye n’igihe, bakavuga ko iminzani y’amavuye ibiba. Ubuyobozi bw’umurenge bukaba buvuga ko ku mabuye yakoreshwaga mu gupima ibirayi abapima bagomba kujya bongeraho irindi buye kugira ngo umuturage yo guhendwa.

Iyi minzani y'amabuye abaturage bavuga ko batazi kuyikoresha bikabatera guhendwa.
Iyi minzani y’amabuye abaturage bavuga ko batazi kuyikoresha bikabatera guhendwa.

Mvano Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, avuga ko abaturage bagombye kwita mu kugurisha umusaruro wabo cyane ko iminzani ikoreshwa hari igihe ikoreshwa nabi abahinzi bagurisha bagahendwa.

Cyakora ngo benshi mu baturage ntibaha agaciro kubahiriza ubuziranenge bw’iminzani kuko bavuga ko uko guhendwa ntacyo bibatwaye cyane ko kuva nacyera bahendwa kandi batabizi ntibigire icyo bibatwara. Bamwe mu bahinzi bakaba bagira ingeso yo kudakurikirana igurishwa ry’umusaruro w’ibirayi ahubwo bigurishwa n’abitwa abashabitsi bahuza abaguzi n’abagura.

Ubuyobozi bw’akagari buvuga ko bimwe mubitera amakimbirane ku mipimire y’ibirayi ngo abahinzi bazana ibirayi aho bigurirwa bakabisigira abashabitsi ntibakurikirane uko bipimwa n’igiciro bahererwaho, ibi bigatuma abashabitsi bakira amafaranga hakaba ubwo bayanywereye, umuhinzi yaza gufata amafaranga akayabura bigatuma haba amakimbirane.

Abaturage basigira ibirayi abashabitsi ngo babagurishirize bakabarira amafaranga.
Abaturage basigira ibirayi abashabitsi ngo babagurishirize bakabarira amafaranga.

Abaturage bavuga ko impamvu bataguma ku myaka kugera iguzwe ngo imodoka zigenda mu muhanda mubi, zigatinda zipakira imyaka ishyirwa ku muhanda kuburyo basanga batategereza imodoka bagahitamo kubisigira abashabitsi, gusa ngo hakwiye ko iminzani ivugururwa hagakoreshwa iyo bashobora kumenya ibiro aho gukoresha iy’amabuye ibagora.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka