Gicumbi: Ababana n’ubumuga barasaba koroherezwa muri serivise bahabwa

Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gicumbi basaba ko bakoroherezwa muri serivise bahabwa kuko ngo imyubakire y’inzu ituma batabasha kugera aho bashaka serivise bitewe n’ubumuga bafite.

Abafite ubumuga bagasaba ko ubuyobozi bwazajya bubashyiriraho inyubako zihariye zituma babasha kwisabira service nk’abandi.

Ingabire Marthe umwe mu babana n’ubumuga avuga ko imyubakire yo mu Rwanda ko itorohereza ababana n’ubumuga kugera kuri serivise bakeneye.

Yatanze urugero nko ku muntu ubana n’ubumuga bw’amaguru atabasha kuzamuka ingazi igihe akaneye kugera mu biro by’umuntu runaka ashakaho serivise.

Ababana n'ubumuga basaba ko bakoroherezwa bagahabwa inzira mu nyubako zijyanye n'ububumuga bwabo.
Ababana n’ubumuga basaba ko bakoroherezwa bagahabwa inzira mu nyubako zijyanye n’ububumuga bwabo.

Ikindi asaba nuko bakwitabwaho muri serivise z’ubuvuzi kuko hari igihe usanga umuntu ageze kwa muganga agategereza kimwe n’utabana n’ubumuga.

Nk’umuntu ufite ubumuga bw’amaguru guhagarara umwanya ntibimworohera hari igihe yakwitura hasi kubera guhagarara kandi nta mbaraga afite; nkuko ko Ingabire Marthe abivuga.

Iki kibazo cyo koroherezwa muri servise bahabwa bagihuriye bose kuko bavuga ko bakunze guhura n’ibibazo birimo imyubakire itaborohereza kugera kuri service bakeneye bityo ugasanga bibabereye imbogamizi mu mibereho yabo nk’uko Habarimana Jacques akomeza abivuga.

Habarimana Jacques asaba ko mu nyubako zajya zubakwa hagenwa aho ababana n’ubumuga bagomba kunyura bitabagoye. Ati “nk’iri gare ryanjye nkabona aho ndinyuza njya ku muyobozi w’akarere ntagombye gutuma undi kuko byananiye kumugeraho, cyangwa se batagombye kunterura.”

Bamwe mu babana n'ubumuga bo mu karere ka Gicumbi bari mu nama.
Bamwe mu babana n’ubumuga bo mu karere ka Gicumbi bari mu nama.

Karanganwa Jean Bosco ni umwe mu bagize inama y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu akaba ashinzwe amategeko atangaza ko umuntu ufite ubumuga agomba kugira ikarita igaragaza icyiciro arimo izajya imworohereza muri gahunda ze.

Ikindi ni uko Leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda ko inyubako zajya zubakwa hakajyenwa n’ahabafite ubumuga. Nk’abahagariye abafite ubumuga ngo bazakora ubuvugizi bityo ibyo bibazo bafite bikemuke.

Karanganwa kandi avuga ko batangiye kubishyira mu bikorwa kuko mu karere ka Gicumbi batangiye kubarura abafite ubumuga kugirango bashyirwe mubyiciro bahabwe amakarita abafasha guhabwa serivise bemererwa n’amategeko.

Akarere ka Gicumbi kandi kafashije ababana n’ubumuga gutegura imishinga ibavana mu bukene ndetse gashyira no mungengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 amafaranga agera muri Miliyoni eshanu zo kuzatera nkunga iyo mishinga y’ababana n’ubumuga.

Ibi bikorwa byo gufasha abafite ubumuga byagenwe n’Iteka rya minisitre numero 05 ryo kuwa 30 werurwe 2009 rigena uko rifasha umuntu ufite ubumuga udafite umwitaho.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka