Nyamagabe: Mu nkambi ya Kigeme hatashywe ikigo gifasha abafite ubumuga

Kuri uyu wa kane tariki ya 31/07/2014, mu nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe hafunguwe ku mugaragaro ikigo kigenewe gufasha abafite ubumuga bo mu nkambi, kimwe mu bikorwa impunzi zifite ubumuga zagejejweho hagamijwe kuzifasha mu mibereho yazo ya buri munsi.

Nk’uko bitangazwa na Ngaruye Octave, uhagarariye abafite ubumuga mu nkambi ya Kigeme, ngo mbere ntibyari byoroshye kubona ubufasha bwihariye ku bafite ubumuga bityo African Humanitarian Action (AHA) ishinzwe ubuvuzi mu nkambi ikaza gukora umushinga kugira ngo harebwe uburyo baterwa inkunga ijyanye n’imibereho yabo.

Ati “Twakomeje kujya dusaba ubuvuzi bwihariye ntitububone, nk’insimburangingo ntituzibone UNHCR ikavuga ngo ntabwo biri mu masezerano yayo. Ubwo rero dukomeza gukora ubuvugizi ariho byageze igihe AHA ibona ko ari ikibazo ihita ikora uriya mushinga”.

Ikigo kizafasha abafite ubumuga mu nkambi ya Kigeme.
Ikigo kizafasha abafite ubumuga mu nkambi ya Kigeme.

Imibare igaragazwa na AHA yerekana ko mu nkambi ya Kigeme habarurwa impunzi zifite ubumuga bunyuranye zisaga 600 harimo ubw’ingingo, ubwo kutumva no kutavuga, ubw’amaso, ubwo mu mutwe n’ubundi butandukanye, ariko bake muri bo bakaba aribo babashije kubona inyunganirangingo cyangwa insimburangingo.

Umuyobozi w’abafite ubumuga mu nkambi ya Kigeme avuga ko hari uburyo bunyuranye iki kigo kizajya kinjizamo amafaranga bityo akifashishwa mu gufasha abamugaye mu buvuzi UNHCR idasanzwe ibafashamo.

Bamwe mu bafite ubumuga bahawe inyunganirangingo n'insimburangingo.
Bamwe mu bafite ubumuga bahawe inyunganirangingo n’insimburangingo.

“Kiriya cyumba mberabyombi hari amakwe ataha hano mu nkambi duteganya ko bazajya bagikodesha, hari imipira inyuranye tuzajya twerekana, hari amahugurwa tunasaba abaterankunga bo mu nkambi bose ko bajya baza kuyakorera hano bakadutera inkunga muri ubwo buryo, dushaka no kujya tudoderamo kuko hari abamugaye babizi. 70% y’amafaranga tuzabona azatera inkunga mu bintu by’ubuvuzi UNHCR itadutabaramo andi afashe mu mikorere y’ikigo,” Ngaruye.

Dr Daniel Assefa, uhuza ibikorwa by’ubuvuzi mu nkambi ya Kigeme, avuga ko mbere abafite ubumuga koko batajyaga bahabwa ubufasha buhambaye kuko bakenera kwitabwaho mu buryo bwihariye, ariko aho iki kigo gitangiriye hatewe intambwe igaragara harimo gukora ibarura ry’abafite ubumuga no kureba ubufasha bakeneye.

Dr Daniel Assefa, uhuza ibikorwa by'ubuvuzi mu nkambi ya Kigeme.
Dr Daniel Assefa, uhuza ibikorwa by’ubuvuzi mu nkambi ya Kigeme.

Akomeza avuga ko hari abamaze kugezwaho inyunganirangingo n’insimburangingo nk’abafite ubumuga bw’ingingo n’ubwo kutumva ariko hakaba hakiri benshi bakeneye kwitabwaho, ndetse n’abafite ubumuga bw’amaso hakaba nta n’umwe urafashwa hagishakishwa abaterankunga.

Uyu mushinga wo gufasha abafite ubumuga mu nkambi ya Kigeme watwaye amadorali y’amerika ibihumbi 25 ahwanye n’amanyarwanda miliyoni 17, akaba yaratanzwe na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abafite ubumuga nabo bagomba gufatwa neza nkabandi baghabwa ibikoresho nknerwa mze bakabina ko batari bonyine

assefa yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka