Laboratoire y’icyitegererezo yujujwe ku bitaro bya Kibungo izabifasha kuba ibitaro byo ku rwego rukuru

Mu rugendo rwo kwitegura kugirwa ibitaro byo ku rwego rukuru (referral hospital), ibitaro bikuru bya Kibungo byujuje Labaratoire y’icyitegererezo ifite ubushobozi bwo gupima indwara hafi ya zose ubundi zitasuzumirwaga kuri ibi bitaro.

Iyi Labaratoire yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 358 n’ibihumbi 800 yatanzwe na minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’akarere ka Ngoma.

Ubwo iyi raboratoire yasurwaga n’umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba,Uwamariya Odette, umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo, Dr Namanya William yasobanuye ko iyi laboratwari ije gukemura ibibazo byinshi kuko ibikoresho bari bafite byapimaga ibizami bisanzwe.

Laboratoire yuzuye ku bitaro bikuru bya Kibungo.
Laboratoire yuzuye ku bitaro bikuru bya Kibungo.

Ati “ubungubu izaba ikora ibizami bihambaye, ibizami bavuga ko biri cyane sensitivity bahinga kuburyo umuntu abasha kuvura indwara uzi indwara afite ukanamuvuza umuti atari ukurinda gushakisha nanubungubu bimwe twatangiye kubikoreramo”.

Umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba nyuma yo gusura iyi Labo yashimye imirimo yakozwe maze avuga ko iyo Labo izafasha mu cyerekezo cyo muri EDRS ya 2 aho muri buri ntara hazaba hari ibitaro byo ku rwego rukuru rw’igihugu ndetse no ku rwego rw’intara.

Yagize ati “Ntago ari ibitaro byinshi dufiteho Labo nk’iyi, iyo idahari hari ibizamini byinshi biba bikenewe gukoreshwa ugasanga bijyanwe i Kigali n’ahandi ariko nkuko mwabibonye harimo ibikoresho byiza biri modern (bigezweho) bishobora gupima indwara hafi ya zose.”

Ibitaro bya Kibungo bifite inyubako zigezweho.
Ibitaro bya Kibungo bifite inyubako zigezweho.

Ibitaro bya Kibungo bizashyirwa ku rwego rw’ibitaro byo ku rwego rukuru (rw’igihugu) mu gihe ibitaro bya Rwamagana nabyo bizagirwa ibitaro byo ku rwego rw’intara. Ubuyobozi bw’ibi bitaro bya kibungo butangaza ko iyi labo ifite abakozi babihuguriwe bazayikoramo.

Iyi nyubako igizwe n’ibice bibiri birimo igice cyo gusuzumiramo igice cya kabili kigizwe n’ibiro by’abakozi, icyumba cy’inama, isomero ndetse n’icyumba y’ikoranabuhanga (computer room).

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka