Nyagatare: Umushinga PASP uzakemura ikibazo cy’umusaruro wangirikaga

Umushinga PASP wo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi no guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga watangijwe mu karere ka Nyagatare ngo uzafasha abahinzi kwiyubakira ubwanikiro bw’umusaruro wabo no kuwongerera agaciro bigabanye umusaruro wangirikaga.

Akenshi umusaruro ngo wangirikaga mu gihe cy’isarura dore ko hari n’amakoperative aba adafite imbuga zo gusaruriraho kimwe n’ubuhunikiro.

Mutamba Jane wo muri koperative abibumbye y’abahinzi b’ibigori mu murenge wa Rwimiyaga avuga ko ubundi bari bafite ibibazo by’aho kwanika umusaruro wabo bigatuma bawutwara kuwumishiriza muri MINAGRI kugira ngo utangirika. Ubu ngo izi mvune bagiye kuzikira kuko bagiye ibikorwa remezo bizatuma umusaruro wabo wongererwa agaciro.

Mu baturage bari mu nama yo gutangiza umushinga PASP harimo n'abayobora amabanki.
Mu baturage bari mu nama yo gutangiza umushinga PASP harimo n’abayobora amabanki.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare nabwo bushima ibyiza by’uyu mushinga dore ko ngo uretse ibibazo byagaragaraga mu buhinzi ngo n’ibyo mu bworozi bizagabanuka. Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko amenshi mu makusanyirizo y’amata yakoreshaga moteri ubu ashobora kuzifashisha ingufu z’ikoresha imirasire y’izuba mu gukonjesha umukamo yakira.

Intego z’uyu mushinga ngo ni ukugabanya ubukene, kongerera amafaranga umuhinzi-mworozi no gutanga uruhare runini mu bukungu rusange bw’Igihugu.

Uretse n’ibyo ariko ngo uyu mushinga ugamije ahanini kongerera umuhinzi-mworozi muto wo mu cyaro uburyo bwo kwiteza imbere cyane cyane abagore, urubyiruko n’abandi batishoboye ariko basanganywe imbaraga zo gukora. Hari kandi gutunganya umusaruro w’amata, ubwikorezi no kubyongerera agaciro.

Gasasira Janvier umukozi wa minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi uyobora umushinga PASP.
Gasasira Janvier umukozi wa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi uyobora umushinga PASP.

Gasasira Janvier umukozi wa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi akaba anayobora umushinga PASP “Post Haverst and Agri-busness Project” avuga ko uyu mushinga uzafasha abaturage ahanini utangira ingwate mu mabanki abo imishinga yabo yemewe bityo n’igihe uzaba wahagaze bazabe baratinyutse gukorana n’ibigo by’imari.

Uyu mushinga uzamara imyaka 5 ukorera mu turere 11 mu gihugu harimo 5 two mu ntara y’uburasirazuba. Ibihingwa bizibandwaho ni ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’imyumbati. Hari kandi no gufasha amakusanyirizo y’amata hagamijwe kongera umukamo no kuwongerera agaciro.

Ukaba uzafasha abaturage ubatangira ingwate ingana na 50 ndetse na 75 ku ijana ku rubyiruko n’abagore. Ukazarangira utwaye ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 57.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka