Akigera muri MINALOC, Minisitiri Kaboneka yiyemeje kurangwa n’ubupfura no gukunda akazi

Minisitiri mushya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Francis Kaboneka arizeza ko akazi gashya atangiye muri iyi minisiteri kazarangwa n’ubupfura no gukunda akazi, kugira ngo akomeze yubakire ku byo asanze byagezweho.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 31/7/2014, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri James Musoni ucyuye igihe.

Yagize ati “Iki ni igihe cyo guhuriza hamwe ibyagezweho, kugira ngo twihutishe iterambere ry’abaturage. Niyemeje kurangwa n’ubunyangamugayo no gukunda akazi no gukorana na mwe mwese ku nyungu z’igihugu cyose.”

Minisitiri Kaboneka yakira ububasha ahawe na Minisitiri Musoni asimbuye.
Minisitiri Kaboneka yakira ububasha ahawe na Minisitiri Musoni asimbuye.

Yanashimiye Minisitiri Musoni akazi yakoze mu myaka itanu amaze ayobora MINALOC, avuga ko yaranzwe n’imiyoborere myiza.

Minisitiri Musoni yatangaje ko ashima Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye amushinga kuyobora iyi minisiteri. Yongeyeho ko kuba yarayishinze Minisitiri Kaboneka bigaragaza kureba kure kwe n’imiyoborere ye ireba kure.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi bahagarariye inzego n'ibigo bishamikiye muri MINALOC.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bahagarariye inzego n’ibigo bishamikiye muri MINALOC.

James Musoni yashyizwe muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), naho Minisitiri Kaboneka yari asanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ikaze kuri minisitiri mushya kandi mwifurije kuzakora neza akazi gashya atangiye

arsene yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

nanjye mwifurije amahro n’imigisha kandi ndamuzi numugabo cyane twiteze byinshi birenze

kabango yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

uyu mugabo bahaye iyi minisiteri ni ukukozi pe azakora ibyiza birenzze tumwizeyeho umusaruro mwinshi.

Safari yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka