Polisi y’igihugu yamuritse igitabo ku mateka yo gucunga umutekano kuva mu gihe cy’ubukoloni

Polisi y’igihugu yashyize ahagaragara igitabo cy’amapaji 278, kivuga ku mateka yo gucunga umutekano mu Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni n’ibigwi bya Polisi y’igihugu kuva yashimgwa mu myaka 14 ishize.

Iki gitabo kitwa “Policing Rapidly transforming post-genocide society, making the people living in Rwanda feel safe, involved and reassured” cyamuritswe kuri uyu wa kane tariki 31/7/2014, kikaba cyarakozwe ku nama Polisi y’igihugu yagiriwe na Perezida Paul Kagame wanahawe umudali w’ishimwe ukakirwa na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, ashyira ahagaragara igitabo “Policing Rapidly transforming post-genocide society, making the people living in Rwanda feel safe, involved and reassured”.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, ashyira ahagaragara igitabo “Policing Rapidly transforming post-genocide society, making the people living in Rwanda feel safe, involved and reassured”.

Mu butumwa bwa Perezida Kagame bwatanzwe na Minisitiri Murekezi, yatangaje ko yishimira akazi ka Polisi y’igihugu ku bw’umwihariko igitabo banditse, anakangurira abantu kwitabira gusoma iki gitabo mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma.

Yagize “Mu rwego rwo guhangana n’ubujiji nshaka gukoresha uyu mwanya kwibutsa Abanyarwanda bose kugira umuco wo gusoma no kwandika, no gukora ku buryo buri wese ushaka kubona iki gitabo akibona mu buryo bumworoheye kandi nkasaba ko cyashyirwa ahantu hatandukanye no kuri internet.”

Minisitiri w'intebe n'abandi bayobozi basobanurirwa bimwe mu bice bigize igitabo kivuga ku mateka ya Polisi mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe n’abandi bayobozi basobanurirwa bimwe mu bice bigize igitabo kivuga ku mateka ya Polisi mu Rwanda.

CP Felix Namuhoranye ushinzwe kumenyekanisha iki gitabo, yatangaje ko bacyanditse mu rwego rwo kumva uko Polisi yagiye ibaho ndetse n’uko batekereza igomba kubaho kandi igafatanya n’Abanyarwanda mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Ibice bigize kiriya gitabo ni bitandatu, igice kimwe kiravuga ku mavu n’amavuko ya Polisi muri rusange. Ikindi kikavuga kuri Polisi y’abakoloni cyazanywe mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda. Hakaba noneho igice kivuga ku nzego z’umutekano n’iza Polisi mbere ya Jenoside na nyuma ya Jenoside.”

Hamuritswe ibikombe byose Polisi y'igihugu yahawe.
Hamuritswe ibikombe byose Polisi y’igihugu yahawe.

Ibindi bice bibiri bivuga kuri Polisi uko yubatse, uko ikorana n’Abanyarwanda, uko ikorana n’abandi bafatanyabikorwa bayo n’icyizere Abanyarwanda bayifitiye. Naho igice cya nyuma kikavuga kuri ejo hazaza ha Polisi n’ibibazo ihura nabyo, cyane cyane ibyaha bihindura isura.

Muri uyu muhango kandi umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame yashyikirijwe umudali w’ishimwe kubera uruhare yagize mu kugarura umutekano no kubohora igihugu. Hanahembwe uturere tune (kamwe muri buri ntara) twitwaye neza mu kubungabunga umutekano.

Imodoka zahembwe uturere twakoranye neza na Polisi. Ibanza nini yahawe umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Imodoka zahembwe uturere twakoranye neza na Polisi. Ibanza nini yahawe umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Utwo turere ni Rusizi yo mu Burengerazuba, Kirehe yo mu Burasirazuba na Burera yo mu Majyaruguru na Ruhango mu ntara y’Amajyepfo twahawe imodoka zo mu bwoko bwa Toyota Hilux Pick Up. Naho umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo wahawe ikamyo nini kubera uruhare rwayo mu kugira isuku.

Umuhango wo kumurika igitabo “Policing Rapidly transforming post-genocide society, making the people living in Rwanda feel safe, involved and reassured” wanitabiriwe n'abayobozi mu ngabo z'igihugu.
Umuhango wo kumurika igitabo “Policing Rapidly transforming post-genocide society, making the people living in Rwanda feel safe, involved and reassured” wanitabiriwe n’abayobozi mu ngabo z’igihugu.
Abapolisi batandukanye bitabiriye uyu muhango.
Abapolisi batandukanye bitabiriye uyu muhango.
Ibi birori byitabiriwe n'abagize urwego rwa community policing.
Ibi birori byitabiriwe n’abagize urwego rwa community policing.
Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, yakiriye umudari Polisi y'igihugu yageneye Perezida Kagame. Iruhande rwe ni IGP Emmanuel Gasana ukuriye Polisi y'igihugu.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yakiriye umudari Polisi y’igihugu yageneye Perezida Kagame. Iruhande rwe ni IGP Emmanuel Gasana ukuriye Polisi y’igihugu.
Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, n'abandi bayobozi berekwa bimwe mu bikoresho biri mu imurika rya Polisi.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, n’abandi bayobozi berekwa bimwe mu bikoresho biri mu imurika rya Polisi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinyinya yishimiye imodoka bahawe nk'umurenge wahize indi muri gahunda ya Community Policing.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya yishimiye imodoka bahawe nk’umurenge wahize indi muri gahunda ya Community Policing.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

POLICE YU RWANDA BITEWE NUBUSHOBOZI NUBUSHAKE IMAZE KUBA MPUZAMAHANGA TURAYISHIMIRA IGITABO YA TEGUYE IRAKARAMA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

njye si ngombwa ko nsoma kino gitabo kuko imikorere myiza ya polisi yacu ndayizi kandi sinyishidikanyaho gusa bizadufasha kuyisobanukirwa neza, polise mwakoze neza pe!

Usher yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

iki gitabo kiziye igihe benshi baba bafite amatsiko yo kumenya imikorere yinzego zimwe za leta , ugasdanga no kubimenya biba bigoye , ndizerako babimuburiye cg bakanguye nizindi nzego mukumenyekanosha amateka yabo, ni uko bakora , ibi bzatera abnayarwanda gukunda gusoma

kamali yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka