Nyanza: Ikigo IPAR kirakora ubushakashatsi ku mihigo

Itsinda ry’abakozi b’ikigo The Institute of Policy Analysis and Research (IPAR) bari mu karere ka Nyanza kuva tariki 29 kugeza ku ya 30/07/2014 mu rwego rwo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku ruhare imihigo igira mu iterambere ry’abaturage.

Iri tsida ryakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah rigizwe n’abashakashatsi 15 bari kumwe n’uwitwa Kayira Paul ari nawe ubayoboye mu bikorwa byose ubushakashatsi bwabo buri kwibandaho.

Nk’uko Kayira Paul uyoboye bagenzi be bari muri ubu bushakashatsi abisobanura ngo icyo bagendereye ni ukumenya uruhare imihigo yagize mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ko ahanini ubushakashatsi bwabo bwibanda ku bikorwa by’imihigo akarere kaba karashyizeho umukono mu gihe runaka cyagenwe. Muri ubu bushakashatsi bakaba babaza abantu b’ingeri z’inyuranye barimo abakozi b’akarere muri rusange, abagize inama Njyanama z’uturere ndetse n’abagize komite nyobozi zatwo.

Abandi bahabwa umwanya munini muri ubu bushakashatsi ni abaturage bavugana nabo mu buryo bw’umuhezo kugira ngo bagaragaze icyo bazi ku mihigo hatabayeho igitsure cy’abayobozi b’inzego z’ibanze nk’uko Kayira Paul yakomeje abisobanura.

Bwana Kayira Paul uyoboye itsinda ry'aba bashakashatsi asobanura icyo rizibandaho n'icyo rigamije.
Bwana Kayira Paul uyoboye itsinda ry’aba bashakashatsi asobanura icyo rizibandaho n’icyo rigamije.

Yagize ati: ‘N’ubwo dukora dutya muri ubu bushakashatsi ntabwo turi nka polisi ngo aho dusanze bitaragenze neza twiyamire cyane ngo ngaba turabavumbuye”.

Muri aka karere ka Nyanza abaturage 180 bazagerwaho n’aba bashakashatsi babazwe ku buryo bungana abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko.

Ku ikubitiro ry’iki gikorwa cy’ubushakashatsi abaturage bo mu mirenge ya Muyira na Rwabicuma mu karere ka Nyanza nibo basuwe babazwa ibibazo bitandukanye biganisha ku cyo imihigo y’akarere yabamariye.

Ubwo bamwe mu bagize iri tsinda bari muri iyi mirenge abakozi b’akarere ka Nyanza nabo barimo bahatwa ibibazo ku mihigo basobanura ibyo bagezeho n’ibitaragezweho ndetse bakagaragaza n’imbogamizi zabayeho kugira ngo imihigo yiyemejwe itagera ku ntego zayo.

Ibizava muri ubu bushakashatsi nibyo bizafasha kumenya uruhare gukorera ku mihigo kw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze byagize mu iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imihigo hari byinshi nukuri imaze kugeza kubanyarwanda burya umuntu wahize aba aharanira kurangiza ibyo yahgiye ariko kandi hari abahiga babona bigiye kubananira ugasanga abaturage nibo babigwamo, muri ubwo bushashatsi mugiye gukora mure no mwirangizwa cg ishyirwa mubikorwa ryimihigo niho ruzingiye

kalisa yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

imihigo ni myiza ku iterambere ry;igihugu kukomrituma abayobozi bakorana umwete ngo bagere ku byo biyemeje

maguru yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka