Musanze: Umubyeyi wirukanwe muri Tanzaniya arishimira ko yabonye inzu ye

Nyirakadari Dina, umwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya utuye mu Kagali ka Garuka mu Murenge wa Musanze ho mu Karere ka Musanze arishimira ko ubuyobozi bwamufashije bishoboka nyuma yo guhabwa inzu ngo arimo gusubira mu buzima busanzwe.

Uyu mubyeyi w’abana bane ariko uri kumwe na babiri abandi basigaranye na se ubabyara mu gihugu cya Tanzaniya, avuga ko yageze mu Rwanda yarihebye ko ubuzima bwe buhagaze kuko nta kintu yari afite cyo guheraho.

Nyuma yo kwakirwa mu Karere ka Musanze, agatuzwa mu Murenge wa Musanze, Nyirakadari yabanje gukodesherezwa inzu yo kubamo, ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’abaturage bumwubakira inzu ubu abamo n’abana be.

Nk’uko iyo nzu igaragara, ni nziza inyuma n’imbere iteye umucanga, isakaje amabati ikaba ifite ibyuma bitatu n’uruganiriro. Nyirakadari uvuga make agira ati: “nabyakiriye neza kandi nabishimiye Imana kuko ntabwo nari nzi ko umuntu yakongera kubona inzu.”

Nyikadari Dina yahawe inzu abamo n'umuryango we.
Nyikadari Dina yahawe inzu abamo n’umuryango we.

Usibye iyo inzu yo kubamo, umurenge umugenera amafaranga yo kugurira abana amata yo kunywa kuko ni yo yari abatunze muri Tanzaniya ariko muri iyi minsi yari yarahagaze kubera kubura aho akamisha; nk’uko bisobanurwa na Rwagati Claude ushinzwe ubuzima no kurengera abatishoboye mu Murenge wa Musanze.

Nubwo afite inzu, Nyirakadari agaragaza ko ubuzima bwo mu Rwanda bumugoye kuko atari ahamenyereye, nk’umuntu wavukiye muri Tanzaniya akanahakurira. Kugira ngo abesheho umuryango we, gusa akora akazi gatandukanye.

Icyakora, Nyirakadari avuga ko abonye nk’isambu yahinga byamufasha kwibeshaho n’umuryango we akabasha kwikemurira ibibazo bisaba amafaranga.

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze butangaza ko ubwo buvugizi bwo kumushakira isambu babukoze, hagati aho barimo gushaka ubushobozi bwo kumukodereza umurima wo guhinga mu gihe akarere kataramubonera isambu.

Mu Karere ka Musanze, hakiriwe imiryango 30 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya igizwe n’abantu 88 batujwe mu mirenge 15 igize ako karere. Umurenge wa Musanze wakiriye imiryango ibiri, imwe ukaba warasubiye muri Tanzaniya.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ibafashe

maniriho jau claude yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

erega mama wacu rwose , ntacyo waburira iwanyu, uri mu Rwanda uri umunyarwanda kandi wasanze abanyarwanda bagenzi bawe abaturanyi abavandimwe , dufite ubuyobozi bwiza kandi bwitaye kubaturage babwo humura rwose ntacyo uzabuburana habe nagito kandi nawe tangira utekerezo kuburyo wakizamura kuko ubuyobozi bwacu bukunda abantu batekereza bagakora

karenzi yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka