Karongi: Amagorofa yubakwa ntarangire arashinjwa kuba indiri y’ibiyobyabwenge

Mu gihe inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Karongi zivuga ko amagorofa yubakwa muri ako karere agatinda kuzura aba indiri y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ndetse n’abanywi babyo, bamwe mu bazamura abagorofa cyane cyane ari hafi kuzura bavuga ko atari byo kuko ngo baba banahafite abazamu barinda ibikoresho bifashisha bubaka.

Inzu itungwa agatoki cyane ni igorofa igeretse gatatu irimo kubakwa mu isangano ry’imihanda (Roundabout) ukinjira mu Mujyi wa Kibuye uturutse i Kigali y’umunyemali Asna Paul Rwigara ngo imaze imyaka irenga itanu yubakwa ariko ikaba ituzura.

Inzego z’umutekano zikaba zasabaga ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi kuvugana na Asna Paul Rwigara akarangiza inzu ye vuba mu nyungu z’umutekano w’igihugu. Ahandi hatungwaga agatoki kuba indiri y’abanywi b’ibiyobyabwenge ni ku igorofa igeretse kabiri y’uwitwa Kabano Pierre Celestin iri muri karitsiye bita Nyarutarama.

Kabano yaduhakaniye ko ku igorofa ye hatanywererwa ibiyobyabwenge cyane cyane ko iri mu mirimo yanyuma (finissage) kandi akaba afite abazamu babiri bayirarira.

Igorofa ya Kabano Pierre Celestin irimo kubakwa ahitwa i Nyarutarama mu Mujyi wa Kibuye.
Igorofa ya Kabano Pierre Celestin irimo kubakwa ahitwa i Nyarutarama mu Mujyi wa Kibuye.

Dusura iyo gorofa, Kabano yatwerekaga ko mu nzu imbere harimo gusingwa irangi ry’umweru akavuga ko kwemerera ibirara na mayibobo kwinjiramo byaba ari ukwiyangiriza ngo akaba ari yo mpamvu ahashyira abazamu kugira ngo barinde ibikoresho ariko banabuze buri muntu wese ushaka kwinjiramo kuba yajyamo nta burenganzira abifitiye.

By’umwihariko Kabano yadutangarije ko yifuza ko inzu ye mu kwezi kumwe imirimo isigaye yose igomba kuba irangiye ikaba irizuye.
Cyakora ariko Kabano na we yemera ko aho i Nyarutarama habaye indiri y’ibiyobyabwenge n’ibirara ariko akavuga ko icyo ari ikibazo kigomba gukemurwa ku buryo bwihariye n’inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’inzego z’umutekano.

Atunga urutoki yerekana aho babinywera akaba yagize ati “Ibiyobyabwenge mu rubyiruko hano ku Kibuye bimaze kuba ikibazo gikomeye. Hagomba gufatwa ingamba naho ubundi urubyiruko rurahangirikira.”

Ubwo yerekenaga ahari indiri y’abanywa ibiyobyabwenge hari mu masaha ya saa cyenda z’amanywa. Muri ayo masaha n’ubundi bamwe muri bo bakaba bari bahari barimo guteka ifiriti y’ibirayi hanze ahantu hataba inzu. Na bo biyemereye ko ari ho baba kandi ko bifatira ku gatabi ariko nta kindi gikorwa kibi bakora.

Uwitwa Mugwaneza Déo, umwe muri bo, yagize ati “Nanjye ndi umurara. Twibera aha ni ho iwacu. Twinywera agatabi ariko nta rugomo ruhaba.” Akaba yatwerekaga inzira ishatu zizengurutse aho baba akaba yavuze ko abantu baba begenda mu masaha yose kugeza nibura saa yine z’ijoro. Ati “Uze kubaza neza nta muntu urahamburirwa kandi nta n’umugore urahafatirwa ku ngufu. Twe rwose nta rugomo tugira.”

Aba barara bageraga kuri batandatu hafi ya bose bigaragara ko bafite hejuru y’imyaka makumyabiri bavuga ko aho i Nyarutarama ubundi bahaba ari benshi. Mu gihe inzego z’umutekano zivuga ko ubundi urumogi rucururizwa mu igorofa y’umunyemali Asna Paul Rwigara, bo bemera ko barunywa ariko bakavuga ko atari ho barucururiza.

Igorofa y'umunyemali Asna Paul Rwigara irimo kubakwa kuri Rond Point ukinjira mu Mujyi wa Kibuye uturutse i Kigali.
Igorofa y’umunyemali Asna Paul Rwigara irimo kubakwa kuri Rond Point ukinjira mu Mujyi wa Kibuye uturutse i Kigali.

Mu gihe tutashoboye kubonana na Asna Paul Rwigara ngo na we atubwire icyo ateganya kugira ngo igorofa ye ikirimo kubabwa ye kuba isoko ry’ibiyobyabwenge, aba barara bakaba bahuzaga n’ibivugwa na Kabano ko bidashoboka ko uwashaka gucuruza ibiyobyabwenge yabikorera mu masangano y’imihanda.

Kabano yagize ati “Simvugira chantiers z’abandi ariko rwose na we urumva ko uwajya gucuruza ibiyobyabwenge atabikorera muri rond point abantu bahita umunota ku wundi.” Aha Kabano akaba yongeye guhamya ko inzu iri mu mirimo ya nyuma (finissage) iba irinzwe ku buryo ntawapfa kuyinjira uko yiboneye dore ko haba hari n’ububiko bw’ibikoresho bifashisha bubaka ku manywa. Igorofa y’umunyemali Asna Paul Rwigara na yo bikaba bigaragara ko iri mu mirimo ya nyuma.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ku busanzwe buvuga ko mu rwego rw’umutekano ndetse no guharanira imibereho myiza y’urubyiruko, bafata ibirara bakabijyana muri Transit Center ya Mwendo mu Murenge wa Gashali mu Karere ka Karongi aho abafite ibibazo bikomeye bakurwa boherezwa mu Kigo cy’imyuga kikaba na Ngororamuco cy’i Wawa.

Abandi na bo bagafashirizwa muri iyo Mwendo Transit Center na yo yifashishwa nk’Ikigo Ngororamuco nk’uko twabitangarijwe n’Umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, Bihira Innocent.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka