Musanze: Abahejejwe inyuma n’amateka bamaze kwiyubaka bigaragara

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze ngo ubuzima bwabo bugenda buhinduka umunsi ku wundi. Umubare munini umaze kubakirwa amacumbi begerejwe umuriro uva ku mirasire y’izuba n’amazi ari mu nzira zo kubageraho.

Imiryango 58 y’abasigajwe inyuma n’amateka ibarizwa muri uwo murenge yose iratuye, 17 iheruka kubakirwa amazu agezweho n’Umuryango utabara imabare Croix-rouge, ayo mazu afite umuriro w’amashanyarazi; nk’uko bisobanurwa na Rwagati Claude ushinzwe ubuzima no kurengera abatishoboye mu Murenge wa Musanze.

Umwe muri abo basigajwe inyuma n’amateka witwa Mukamanzi Domithila w’Imyaka 48 yahuguriwe gushyira mu nzu umuriro akomoka ku mirasire y’izuba, ubumenyi yakuye mu gihugu cy’Ubuhinde. Ku nkunga y’ubuyobozi, ubu aba ahantu heza kandi acana umuriro uva ku mirasire.

Uyu mubyeyi w’abana batanu aba mu nzu icyeye y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, iteye umucanga inafite sima, nyamara mbere babaga mu nzu iva, imvura yagwa nijoro bagafata ibintu byo kwitikira. Kuri ubu nijoro abona umwanya wo gutarama n’abaturanyi be aho bataramira iwe kubera ko afite urumuri.

Mukamanzi afite itara rikoresha imirasire iva ku zuba akaba aricana nijoro.
Mukamanzi afite itara rikoresha imirasire iva ku zuba akaba aricana nijoro.

Mukamanzi utuye mu Kagali ka Garuka avuga ko ubu ubuzima bwahindutse babona n’uko batarama bakageza igihe bashakiye kandi ibi ntibyabagaho kuko babagaho nabi cyane baboneshaga ibishirira ugasanga nta mwenda muzima bafite.

Agira ati: “Mbere nabaga ahantu habi, nabaga mu nzu irimo gutura n’amazi agatemba mu nzu nta buzima bwiza nari mfite mbese ariko aho bigeze aha nkimara kuva mu Buhinde nasanze urugaga rw’abagore rwarampaye inka.”

Akomeza avuga ko abana be batari bazi uko amata amera, ubu banywa amata, andi akayarekera inyana, ngo ikibazo cy’indwara z’imirire mibi baciye ukubiri nazo.

Ku kijyanye n’imibanire n’abandi baturage, ngo babanye neza nta kunenwa nk’uko mbere byari bimeze, ikindi kandi bahabwa uburenganzira bwabo nk’abandi Banyarwanda.

Ati: “Nibonamo abandi bantu kandi nabo bakanyibonamo, ubu nta kibazo mfite. Iyi Leta itandukanye n’iya mbere ngize ikibazo ari leta ya mbere nta hantu yajyaga kurega ariko ubu ubuyobozi bwose ndabuzi.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kubera ubuyobozi bwiza dufite ubu nta munyarwanda ugomba gusigazw ainyuma mu iterambere kandi twese turi bene kanyarwanda

dalia yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

erega leta yubumwe ni iyabanyarwanda bose kandi ibyo ivuze ibishyira mubikorwa niyo mpamvu batakadutangaje ngo umunyarwanda uyu nuyu yateye imbere kuko nicyo leta kiyiraje ishinga ko buri munyarwada yakihaza muri byose

kalisa yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka