Kureba televiziyo hakoreshejwe umurongo mugari byagezweho mu gihe abazitunze bakiri 7%

Minisiteri ishinzwe iby’ikoranabuhanga (MYICT) hamwe n’inzego byakoranye mu kuva mu buryo bwa gakondo bwo kureba televiziyo (analogue), batangaje ko uburyo bushya bwo kureba televiziyo hakoreshejwe umurongo mugari (digital), bugeze ku kigero gishimishije, ariko ngo abatunze televiziyo baracyari bake.

Itariki ntarengwa ya 31/7/2014 yo kuba buri wese mu Rwanda ufite televiziyo asabwa kugira akuma kitwa dekoderi kamufasha kuyireba mu buryo bwa digital yageze. Kugeza ubu mu ngo zitunze televiziyo zingana na 192, 800, izigera kuri 141,600 zihwanye na 73% zimaze kugura dekoderi, nk’uko Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyabitangaje.

Icyakora ngo ingo zitunze televiziyo 192, 800 zingana na 7% by’abatuye u Rwanda ziracyari nke cyane, nk’uko Ministiri w’urubyuruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 30/7/2014.

Impamvu y’ubwo buke bw’abafite televiziyo ngo iraterwa n’amikoro make kuri bamwe, imyumvire mu kutamenya agaciro televiziyo ifite, ndetse n’ikibazo cy’amashanyarazi ataragera kuri bose mu gihugu, nk’uko Ministiri Nsengimana yabisobanuye.

Ati:“Ubukangurambaga bukorwa muri gahunda ya tunga TV (televiziyo) burakomeza guhabwa imbaraga, ku buryo mu mwaka wa 2017 twazaba dufite nibura 30% by’abafite televiziyo mu ngo zabo”.
Akomeza agira ati: “Ukurusha ubumenyi cyangwa amakuru (yamenyeye mu kureba no kumva televiziyo cyangwa ahandi yayakuye), akurusha ubukire, kuko nta kintu wakora utazi ko kibaho cyangwa udashoboye kugikora kubera kubura ubumenyi”.

Umuyobozi wa RBA, Ministiri muri MYICT, Umuyobozi wa RURA, n'Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri RURA.
Umuyobozi wa RBA, Ministiri muri MYICT, Umuyobozi wa RURA, n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri RURA.

Umuyobozi w’Ikigo cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) Arthur Asiimwe, asubiza ku bijyanye n’imirongo y’amateleviziyo icikagurika bigatuma amajwi n’amashusho bitagaragara neza, yavuze ko ari ikibazo cy’aho iminara itageza itumanaho; ngo hakaba hateganywa kubakwa iminara mito mito yiyongera ku minara rusange igera kuri 14 iri mu gihugu.

RBA (nk’ikigo cya Leta) ndetse n’ikindi kigo kimwe cy’abikorera ku giti cyabo kitaraza gukorera mu Rwanda, nibyo bigo byonyine bizemererwa kugira iminara itanga itumanaho rya digital ku mateleviziyo yose akorera mu gihugu.

Uburyo bwa analogue bwari busanzweho bwo kureba televiziyo, butuma umuntu adashobora kureba neza amashusho, ndetse akaba adashobora no gukurikirana amateleviziyo yo mu bindi bihugu, kuko bushingira gusa ku kwerekeza antene ku minara yubatswe hafi aho, nayo (iminara) iba yayakuruye iyavana kuri antene iri hejuru y’inzu itangarizwamo amakuru.

Uburyo bwa digital bwo bukoresha dekoderi ziba zikurura amakuru (hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet), ziyavana ku minara yubatswe ku misozi, iyo nayo ikaba iyahabwa (ava aho yatangarijwe hirya no hino ku isi) mu buryo bwa internet.

Hari n’ubundi buryo televiziyo irebwa hakoreshejwe itumanaho rinyura mu bintu bimeze nk’ibidasesa (antene parabolique/satellite dish), aho byo biba bivana amakuru ku byogajuru, nabyo (ibyogajuru) biyakura ahatangarizwa amakuru, (bukaba ari bwo buryo Canalsat ikoresha).

Uburyo bwa analogue nibwo amaradio yo mu Rwanda akoresha, ariko ngo nta n’ubwo buzaba digital vuba kubera guhenda cyane, nk’uko Ministiri muri MYICT yabitangaje.

Umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU) wasabye ibihugu byose byo ku isi, kuba byasezeye ku buryo bwa analogue mu kureba televiziyo, bitarenze tariki 17/6/2015.

U Rwanda ngo rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kugera ku ikoreshwa ry’uburyo bwa digital, nyuma ya Tanzania.

Igihugu kimaze kugera kuri iri koranabuhanga, ngo gishobora kuzahatanira umwanya wo kuyobora ITU, mu matora azabera i Bussan muri Korea y’epfo mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka wa 2014, nk’uko Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yabitangaje ko u Rwanda narwo ruzaba umukandida muri ayo matora.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ikoranabuhanga rishingiye ku iterambere twse rimba kutugerah0o maze tugasezerera ibya kera

ruganga yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

ibi bintu twabibwiwe kuva cyera rwose nizereko ntawagonzwe ni itariki, abanyarwanda bamwe dukunda gukora ibintu kummunota wanyuma ugasanga turagongwa namatariki, birakwiye rero ko uwo muco tuwureka rimwe na rimwe hari igihe turenganya abayobozi bacu.

karemera yanditse ku itariki ya: 31-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka