Gakenke: Abatuye ahitwa “ku mashini” babangamiwe no kutagira amazi

Bamwe mu batuye ahitwa “ku mashini” mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke bemeza ko babangamiye no kutagira aho bavoma amazi kuko n’aho bavoma kuko aho bavoma amazi yaho adahagije ndetse akaba ari no ku muhanda hashobora guteza impanuka.

Abatuye “ku mashini” ubusanzwe bavoma amazi aturuka mu musozi bakayavomera aho avumbukira hazwi ku izina ry’akagezi ko ku mashini ku muhanda munini Kigali-Rubavu aho mu gihe cy’imvura ijerekani ishobora kuzurira iminota nka 30 nkuko abayakoresha babisobanura.

Kuba iyi santere ikorerwamo ubucuruzi cyane kurusha uko ituwemo ngo bituma ikibazo cy’amazi kirushaho kuba imbogamizi ku bucuruzi bw’abahakorera kuko iyo bashaka kubona amazi yo gukoresha byihutirwa bibasaba kujya mu kagari ka Tare mu karere ka Rulindo bigakorwa bifashishije igare bagacibwa amafaranga 100 ku ijerekani.

Abakorera muri iyi santere yitwa "ku mashini" bagorwa no kubona amazi bakoresha.
Abakorera muri iyi santere yitwa "ku mashini" bagorwa no kubona amazi bakoresha.

Soline Mukayiranga ukora ubucuruzi bwa kantine asobanura ko ikibazo cy’amazi kibakomereye kuko naho bavoma amazi ataza ari menshi mu gihe aba acyenewe n’abantu benshi kuburyo kuyabona bimusaba kuzinduka kuko atazindutse atayabona.

Ati “dufite ikibazo cy’amazi gikomeye ndetse njye nkaba nshaka no kwimuka kubera ikibazo cy’amazi y’aha ngaha kuko n’umugezi tuvomaho nta mazi azaho kandi tukahavoma turi abantu benshi”.

Felicien Gasasira wo mu kagari ka Nyakina mu murenge wa Gashenyi akora akazi ka restaurant, yemeza ko uretse kuba batabona amazi ahagije naho bayakura hashobora guteza impanuka kuko bavoma impande y’umuhanda unyurwamo n’imodoka nyinshi.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Gashenyi, Fidel Mungaruriye, asobanura ko kuba hari ibikorwaremezo bateganya gukorera muri kano gace birimo umuhanda banze kwihutira kuhageza amazi bitewe nuko hari amazu menshi azahava bakaba bategereje kumenya abazahaguma haruguru kugirango mazi yongerwe.

Iyi santere ikunze kugaragaramo imodoka zitwara abagenzi.
Iyi santere ikunze kugaragaramo imodoka zitwara abagenzi.

Gusa ariko ngo mu rwego rwo kworohereza abahakorera kuko abenshi batahacumbika, ngo mu minsi ishize amazi yagejejwe ku mucuruzi witwa Leonidas Nizeye ukorera muri iyi santere kandi akaba nta muntu aratangira kwishuza amazi kuko ayatangira ubuntu.

Iyi santere (ku mashini) urebesheje ijisho ishobora kuba yubatse ahantu hangana no hagati ya metero 200 na 300 igahurirwamo n’imbaga y’abantu baturutse impande zitandukanye bitewe nuko hari nk’icyo wakwita gare y’imodoka zitwara abagenzi mu bice bya Musanze no gukomeza kugera Rubavu hamwe n’izindi ziba zerekeza i Kigali.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka