Musanze: Umurambo w’umusore wasanzwe mu murima yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29/07/2014, mu Murenge wa Busogo, Akagali ka Sahara mu Mudugudu wa Nyiragaju habonetse umurambo w’umusore witwa Mutuyimana Nepomuscene yitabye Imana.

Uyu musore w’imyaka 28 ngo bamuherukaga nimugoroba ari kumwe na bagenzi be barimo kunywa inzoga mu Gasentere ka Byangabo, mugitondo nibwo abantu bazindutse basanze umurambo we mu murima w’ibirayi yashizemo umwuka; nk’uko byasobanuwe na Twahirwa James, mukuru we.

Twahirwa yemeza ko umuvandimwe we ubusanzwe yabanaga n’abantu bose amahoro, ku bwe nta muntu azi yari afitanye ikibazo na we, bikaba byaba intandaro yo kwitwikira ijoro akamwambura ubuzima.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo abaganga bawukorere ibizamini hamenyekanye icyaba cyateye urupfu rwe rukomeje gutera urujijo hagati aho iperereza rya polisi ryatangiye.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Majyaruguru, Spt. Emmanuel Hitayezu yatangaje ko umurambo wabonetse mu gitondo nta gisebe ufite, bikekwa ko yaba yishwe anizwe ariko ku rundi ruhande ngo bishoboka ko yari afite indwara atazi ikaba intandaro y’urupfu rwe.

Icyakora, kugeza ubu ntawakwemeza icyamwishe, raporo ya muganga ngo ni yo izemeza icyamwishe; nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yakomeje abishimangira.

Nubwo icyishe Mutuyimana kitaramenyekana, abo mu muryango we bakeka ko yaba yahotowe n’abantu bataramenyekana; nk’uko bivugwa na se wabo witwa Munyanziza Saidi Musa.

“Ikimenyetso kigaragaraza ko atari inzoga zamwishe ni uko urebye aho umurambo wari uryamye ni ahantu hari intabire uvuye kuri kaburimbo urabona umucaca uravundiwe cyane wakeka ko hari inka harabyinaguye, ipantaro bayikuyemo, terefone bayimenaguye, ibyangombwa babikuyemo babirambika hafi y’aho yari aryamye bigaragara neza ko ari urupfu rwatewe n’abandi bantu”.

Impfu zitunguranye zikunda guterwa n’amakimbirane aba amaze igihe kirekire. Aha Umuvugizi wa Polisi asaba abantu kwirinda amakimbirane mu gihe abayeho bakagana ubuyobozi bukabafasha kuyashakira umuti. Yongeraho ko ari byiza ko abantu bagana kwa muganga bakisuzumisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Mu mezi make ashize, muri uwo Murenge wa Busogo, undi muntu wari umushumba yarishwe, ukekwaho kumuhitana atabwa muri yombi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka