Amavubi U17 arakirira Uganda i Rubavu kuri uyu wa gatanu ariko nta cyizere cyo gutsinda

Umukino ugomba guhuza u Rwanda na Uganda mu batarengeje imyaka 17 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger umwaka utaha, byemejwe ko uzabera i Rubavu ku wa gatanu tariki 1/8/2014, aho kuba ku wa gatandatu, ariko icyizere cyo gutsinda cyo ngo ni gikeya.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko bafashe icyemezo cyo kujyana umukino i Rubavu kugirango amakipe atandukanye y’igihugu akomeze kwegerezwa Abanyarwanda, cyane ko mu mpera z’icyi cyumweru hazaba imikino ibiri harimo n’uzahuza Amavubi makuru na Congo Brazzaville ku wa gatandatu tariki 2/8/2014.

Nyuma yo gutsinda 4-0 i Kampala, Amavubi U17 arasabwa gutsindira 5-0 i Rubavu kuri uyu wa gatanu.
Nyuma yo gutsinda 4-0 i Kampala, Amavubi U17 arasabwa gutsindira 5-0 i Rubavu kuri uyu wa gatanu.

Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko aho bizajya bishoboka hose mu ntara hari ikibuga cyemewe na FIFA na CAF bazajya bajyanayo amakipe y’igihugu atandukanye kugirango Abanyarwanda mu bice bitadukanye by’igihugu barusheho kuyibonamo.

Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe ibitego 4-0 mu mukino ubanza wabereye i Kampala muri Uganda, irasabwa gitsinda ibitego 5-0 kugirango isezerere Uganda, ibyo umutoza Aloys Kanamugire agasanga byaba bimeze nko kurota.

Kanamugire yagize ati “Mu mupira w’amaguru byose birashoboka ariko ntabwo byoroshye gutsinda ibitego bitanu imbere y’ikipe ya Uganda yaturushije ku buryo bugaragara. Njyewe nabyita rwose nk’indoto, ariko tuzakora ibishoboka byose dutsinze, n’iyo tutayisezerera ariko mu rugo tukitwara neza”.

Ikipe y'u Rwanda U17 iheruka intsinzi muri 2011 ubwo yajyaga mu gikombe cy'isi muri Mexique.
Ikipe y’u Rwanda U17 iheruka intsinzi muri 2011 ubwo yajyaga mu gikombe cy’isi muri Mexique.

Kanamugire, wamaze kugirwa umutoza w’iyo kipe wungirije nyuma y’aho FERWAFA izanye umutoza mukuru Lee Johnson ukomoka mu Bwongereza, avuga ko ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yabuze inararibonye ndetse nta n’indi mikino mpuzamahanga yigeze ikina mbere ari nayo mpamvu yatsinzwe bene ako kageni.

Si ubwa mbere ikipe y’igihugu ikinira i Rubavu kuko ikipe y’u Rwanda y’abagore iheruka kuhakinira na Nigeria ubwo yahanyagirirwaga ibitego 4-0, ndetse n’ikipe nkuru y’abagabo rimwe na rimwe ukunze kuhakorera imyitozo.

Ikipe y'abagore niyo kipe y'igihugu iheruka gukinira kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Ikipe y’abagore niyo kipe y’igihugu iheruka gukinira kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 muri iki gihe yasubiye inyuma cyane, ugereranyiJe no mu mwaka wa 2011 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda, ikanakina igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique uwo mwaka, ariko ubu nta rushanwa rindi yari yabasha kwitabira kuko yitwara nabi mu majonjora.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka