Karongi: Imodoka imaze imyaka hafi ine iparitse ku macumbi nyirayo yaraburiwe irengero

Ubuyobozi bwa Auberge La Nature yo mu Mujyi wa Kibuye mu Karere ka Karongi, bukomeje gutakambira inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kubera ikibazo cy’umunya Kenya wakoreraga Company yitwa Rom East Africa Limited y’i Nairobi muri Kenya waje akarara muri iyo Auberge bwacya akishyura ariko akahasiga imodoka yo mu bwoko bwa FORLAND ZB 2600 ifite pulaki KBE 398G, none hakaba hashize imyaka hafi ine ataragaruka kuyihakura.

Mukantabana Agnes, Umuyobozi wa Auberge La Nature, avuga ko uyu munya Kenya atibuka amazina ye kuko ibaruwa yigeze kwandikira Polisi y’u Rwanda ayitabaza igihe iyo modoka yari ihamaze icyumweru kimwe ngo atibuka aho yayishyize.

Uyu munya Kenya ngo ubwo yataga iyi modoka aho ngo yari mu kazi ko kubaka umunara wa ORINFOR kuri ubu yitwa RBA. Uyu muyobozi wa Auberge la Narure akaba avuga ko atazi icyatumye uwo mugabo asiga imodoka aho kandi nyamara nta mwenda yari amurimo kuko ngo yaharaye ijoro rimwe bugacya yishyura.

Iyi modoka yari nzima none iregenda yangirika kubera imyaka ine imaze iparitse hano.
Iyi modoka yari nzima none iregenda yangirika kubera imyaka ine imaze iparitse hano.

Iyi modoka nyirayo yasize ifunze kugeza n’ubu nta we urayifungura ngo arebemo imbere. Kuri ubu itangiye kugira umugese ndetse n’amapine yashizemo umwuka kandi bigaragara ko yari nzima kuko n’amapine y’ayo ubona ko akiri mashya. Byongeye kandi yageze aho igenda neza idakuruwe nk’uko Mukantabana abivuga.

Mukantabana akavuga ariko ko iyi modoka imubangamiye cyane kuko mu myaka hafi ine ihamaze ariko ifashe umwanya wa parikingi kandi akanishyura umuzamu wa buri kwezi wo kuyirarira. Agira “Icyo nsaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano ni uko bakurikirana iyi campany iyi modoka yakoragamo bagashakisha uwayihazanye bakanyishyura ibyo maze kuyitangaho bakayitwara.”

Akomeza avuga ko asaba ubuyobozi n’iz’umutekano kureba uburyo imodoka yinjiye mu gihugu n’uwayizanye hanyuma bagakorana n’inzego z’umutekano zo muri Kenya bagasaba ba nyir’imodoka bakaza bakamwishyura bagatwara imodoka yabo.

Ni iya Company yitwa Rom East Africa Limited nkuko bigaragara ahangaha.
Ni iya Company yitwa Rom East Africa Limited nkuko bigaragara ahangaha.

N’ubwo tutashoboye kumenya amafaranga Auberge la Nature imaze gutakaza kuri iyi modoka, ubuyobozi bwayo buvuga ko amafaranga bumaze kuyitangaho ashobora kuba amaze kurenga agaciro k’iyo modoka.

Mu gihe bamwe mu bumva iki kibazo bagira impungenge ko uwataye iyi modoka ashobora kuba yari afite ikindi kibazo agatoroka abandi bakavuga ko wabona yarapfuye, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Karongi bukaba bwizeje nyiri Auberge La Nature ko bugiye kubikurikirana. Inzego z’umutekano zivuga kandi ko k’ubufatanye na Police Mpuzamahanga (Interpol) bishoboka kubona ba nyiri iyi modoka.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka