GIS ngo izafasha guhangana n’ibiza bihombya u Rwanda akayabo buri mwaka

Inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isi no gukora amakarita (GIS), yatumijwe n’ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisti (INILAK), ngo iratanga uburyo bwo guhangana n’ibiza bimaze guhombya u Rwanda akayabo k’amafaranga menshi, nk’uko Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) yabitangaje.

GIS ni uburyo bwo gupima ubutaka no gufata amashusho y’ahantu, umuntu ahagaze hasi ku butaka, ari mu nyubako ndende, ari mu ndege cyangwa hakoreshejwe icyogajuru; hanyuma abahanga mu bumenyi bw’isi bagasesengura ibimenyetso bahabwa n’ayo mashusho; bagakora amakarita yakwifashishwa mu kugena ibigomba gukorerwa ahantu runaka.

Abayobozi b'amashuri yigisha ibya GIS no kurengera ibidukikije bo hirya no hino ku isi bari mu nama mu Rwanda.
Abayobozi b’amashuri yigisha ibya GIS no kurengera ibidukikije bo hirya no hino ku isi bari mu nama mu Rwanda.

Amazu, imirima n’indi mitungo byangijwe n’ibiza mu mwaka wa 2012 ngo birabarirwa muri miliyari zisaga 52 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi no mu yindi myaka ngo niko byangije ibintu bifite agaciro gakomeye, nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri MIDMAR, Antoine Ruvebana yabitangaje, ashimira ishuri rya INILAK ryatumiye impuguke zivuye hirya no hino ku isi.

Ati: “Gukoresha GIS birakenewe cyane, kuko iyo dushoboye kumenya umusozi uyu n’uyu, ubuhaname bwawo, tukamenya imiterere y’ubutaka n’imvura igwa aho hantu uko ingana; bidufasha kumenya niba haba inkangu, imyuzure,..cyangwa itazahaba; bikadufasha (abayobozi n’abaturage) guteganya no kumenya icyo twakora”.

Umunyamabanga muri MIDMAR yavuze ko ibikoresho bya GIS bihari, ariko ko indi mbogamizi ari uko nta nzobere mu micungire y’ibiza no kubikoresha ziraboneka; aho ngo icyizere cyitezwe ku barimo kubyigira muri kaminuza n’amashuri makuru.

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku bijyanye na GIS.
Abitabiriye inama mpuzamahanga ku bijyanye na GIS.

Abashinzwe ibya GIS mu Rwanda ngo bakoze amakarita yerekana ahibasiwe n’ibiza kurusha ahandi, ndetse akaba ari bo baciye imbago z’ibibanza n’amasambu by’abaturage, aho buri wese yahawe nomero y’ubutaka bwe; ariko ngo haracyari byinshi byo gukora; nk’uko Umuyobozi w’ikigo gikora ibya GIS muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Gaspard Rwanyiziri yabitangaje.

“Mu gihe mu mwaka wa 2020 Leta y’u Rwanda yifuza ko ubuso bw’igihugu buteyeho amashyamba bwaba bungana na 30%, bikenewe kugaragazwa na GIS kandi tubigeze kure”, Dr Gaspard Rwanyiziri.

INILAK ngo izagira inyigisho zifite ireme ikura ku bahanga mu bya GIS baturutse mu bihugu nk’u Burusiya, u Bushinwa, Canada, u Butaliyani, Hongiriya, HongKong, Kenya, Tanzania, ndetse n’abayobozi b’inzego z’igihugu n’impuguke zituruka muri za kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda; nk’uko Umuyobozi w’iryo shuri, Dr Jean Ngamije yabitangaje.

Umunyamabanga uhoraho muri MIDMAR, Antoine Ruvebana.
Umunyamabanga uhoraho muri MIDMAR, Antoine Ruvebana.

Leta ivuga ko gahunda mbaturabukungu ya kabiri EDPRS2 y’imyaka itanu, igomba gufasha u Rwanda kubarizwa mu bihugu bifite ubukungu buciriritse, kandi ko bumwe mu buryo bwo kubigeraho ari ugushingira ibikorwa byose ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

INILAK ifatanya n’Ishuri rikuru ry’i Xinjiang mu Bushinwa ryigisha ibya siyansi, gutegura inama mpuzamahanga yiga ibijyanye na GIS no gukora amakarita; iyabere i Kigali kuri uyu wa 29/7/2014 ni iya 20 ku rwego rw’isi; mu Rwanda ikaba ihabereye ku nshuro ya kabiri.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka