Mimuli: Bashatse kwiba banki umwe ahasiga ubuzima

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 29 Nyakanga abantu abantu bane bagerageje kwiba Banki y’abaturage guichet ya Mimuli mu karere ka Nyagatare umwe ahasiga ubuzima, undi arakomereka naho abandi babiri bakaba bari mu maboko ya Polisi.

Aba bajura uko ari bane bose ngo baje baturutse mu mujyi wa Kigali. Ngo bakaba baratiye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corona ifite plaque RAA 487R babwiye nyirayo ko bagiye gutabara ahabaye ibyago.

Bamwe mu baturage bemeza ko iyi modoka bayibonye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Mvutse Anaclet atuye mu mudugudu wa Rumuri akagali ka Rugali umurenge wa Mimuli hafi na guichet ya Banki y’abaturage y’u Rwanda, avuga ko ahagana mu ma saa saba y’ijoro yumvise ibintu bivuga agahurura agasanga umuzamu ahanganye n’abajura bashaka kumucika.

Ngo yahuruye asanga umusekirite ababwira ko abarasa nibagerageza guhunga. Agira ati “Naje nambaye esuwime mfite umukoropesho none uwari ugiye kunyura aho ndi akeka ko najye mfite imbunda arahagarara”.

Umutamenwa bawokesheje bomboni bakuramo amafaranga.
Umutamenwa bawokesheje bomboni bakuramo amafaranga.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko aba bajura umugambi wabo wari waratahuwe mbere y’uko n’igikorwa nyirizina kiba. Umuzamu wa kompanyi icunga umutekano ya Intersec avuga ko aba bajura bari baramusabye kubafasha kwiba iyi guichet nawe ntiyabahakanira apanga uburyo yabafata mpiri.

Gusa ngo abo yari yateguje ntibaziye igihe abona bagiye kumucika ahitamo guhangana n’aba bajura agira ngo batamucika ku bw’amahirwe akaba yahise agobokwa na polisi y’igihugu ndetse n’abaturage. Aha akaba agira inama abandi bakora akazi k’ubuzamu kunyurwa n’umushahara kabone niyo waba ari muto. Ngo ushobora gukurikira byinshi ukabura ubuzima cyangwa ugafungwa.

Ati “Kunyurwa na ducye ni byiza kuko abantu bashobora kukwizeza ibitangaza ariko nyuma ukaba wafungwa cyangwa ukabura ubuzima bwawe. Uko udakwiye kugambanira igihugu ninako utagambanira Kompanyi ukorera n’aho washyizwe gukorera”.

Inzu banki y'abaturage ikoreramo i Mimuli.
Inzu banki y’abaturage ikoreramo i Mimuli.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’uburasirazuba Senior Superintendet Benoit Nsengiyumva asaba abaturage kumenya abantu babonye ari bashya hagamijwe kumenya ikibagenza. Ngo ibi bikozwe amakuru agatangwa ku gihe ku nzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi abajura nkaba bajya bahora bateshwa. Ikindi kandi abaturage barasabwa kwitandukanya n’ibikorwa nk’ibi ahubwo bagakoresha amaboko yabo mu kwiteza imbere.

Aba bajura bafashwe bamaze kumena umutamenwa ndetse bakuyemo amafaranga arengaho gato miliyoni n’igice yari arimo yose. N’ubwo bafashwe batararenga umutaru amafaranga ibihumbi magana abiri yaburiwe irengero bikekwa ko yaba yatakaye bagerageza kwiruka bahunga.

Ibikoresho bakoresheje basenya inzugi n’umutamenwa ni bomboni n’ibindi byuma bitandukanye. Uretse umwe w’imyaka 70 wahise ahasiga ubuzima ubu akaba ari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare kimwe na mugenzi we w’imyaka 46 wakomeretse uri mu bitaro bya Nyagatare abandi babiri bafungiwe kuri station ya Polisi ya Nyagatare mu gihe bagitegerejwe kugezwa imbere y’ubutabera.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yakoze neza uyu musekerite , bamuhembe kabisa

rugundana yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka