Huye: Biyemeje kubakirana kugira ngo bazave muri ntuyenabi

Babifashijwemo n’umuryango Humura Rwanda, abaturage bo mu midugudu ya Nyarucyamu, Nyagasozi n’Agasharu ho mu Murenge wa Rusatira biyemeje kuzava muri ntuyenabi babikesha gufashanya kubaka, muri gahunda bise Twubakirane.

Muri iyi midugudu uko ari itatu yo mu kagari ka Rugarama, haracyaboneka abantu batuye ahantu habi, atari ku bwo kwanga kugendera ku byo bashishikarizwa n’ubuyobozi, ahubwo ku bw’amikoro makeya.

Nko mu mudugudu wa Nyagasozi, ngo uroye “abaturage barenga 30% baracyatuye ahantu habi bagomba kwimuka” nk’uko bivugwa n’umuyobozi wawo Consolée Uwimana.

Kugira ngo aba batuye habi babashe kuhava, kimwe n’ab’abasore bakeneye kubaka ariko bikaba byarabananiye, umuryango Humura Rwanda wabasabye kwibumbira mu matsinda y’abantu icumi. Muri abo 10, hagomba kuba harimo byibura umuntu cyangwa umuryango umwe ugizwe n’abantu badafite imbaraga zo kwiyubakira, urugero nk’umukecuru cyangwa umusaza.

Abagize itsinda bazagenda bafatanya kuzamura amazu, hanyuma abafite ubushobozi bwo kwibonera isakaro basakarirwe, naho abadafite ubushobozi bafashwe na Humura Rwanda kuribona.

Gukorera hamwe ngo bizababashisha kubakirana.
Gukorera hamwe ngo bizababashisha kubakirana.

Kugira ngo hatazaboneka ubona aho kuba akibagirwa gufasha bagenzi be basigaye, ngo uwubakiwe azegukana inzu burundu ari uko na bagenzi be bandi icyenda bo mu itsinda bamaze kubona aho baba.

Twubakirane izababera igisubizo

Abayobozi b’iyi midugudu bavuga ko iyi gahunda izatuma bose bava muri ntuyenabi, kandi ngo gukorera hamwe bizatuma bahura, bungurane ibitekerezo.

Sylvestre Uwitije utuye mu gishanga avuga ko kuba atarimuka atari uko yabuze ibiti n’ikibanza ahubwo ngo ikibazo afite ni isakaro. Agira ati «ubundi icyari kimbangamiye ni uko nari njyenyine. Kuva ngiye gufatanya n’abandi, ndumva hari icyo bizamarira. Kuko tuzatizanya intege n’amaboko, dufashanye».

Ese ubundi abakeneye gufashwa kubona isakaro nibaba benshi, rizava hehe ? Nicolas Kubwimana, umuyobozi wa Humura Rwanda ati « Ntekereza ko tutazabura imiryango nterankunga izemera gufasha abantu bakennye, bamaze kuzamura inzu ariko bakaba barabuze isakaro».

Basobanurirwa uko Twubakirane izaba yifashe.
Basobanurirwa uko Twubakirane izaba yifashe.

Iyi gahunda yatangijwe mu muganda wa tariki 26/07/2014 itangirizwa mu mudugudu wa Nyagasozi hubakirwa umubyeyi wibana ufite abana b’impanga, akaba atari afite ubushobozi bwo kwiyubakira ku buryo izi mpanga n’abandi bana babiri yababanaga mu icumbi.

Imvano y’igitekerezo cya Twubakirane

Umuyobozi wa Humura Rwanda, uyu ukaba ari umuryango wiyemeje kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, avuga ko bagendeye ku kuba kera Abanyarwanda barahanaga umuganda haba mu kubakirana, cyane cyane baremera abagiye gushaka, ndetse no guhingirana.

Ngo kuba icyo gihe barabashaga kugera ku bikorwa bifatika, n’aba bantu bananiwe kuva muri ntuyenabi, bahuje ikibazo, nibakorera hamwe bazabasha kubona aho baba bose.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega kwibumbira hamwe niyo ngabo izaturindira ibyo tumaze kugeraho , ikindi kandi ni intwaro nziza yo gucyemurira na ibibazo erega kubaho ni ukubana , kandi nibyo bihesha abantu agaciro

kamali yanditse ku itariki ya: 30-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka