U Rwanda ku mwanya wa gatandatu muri Afurika mu mukino w’amagare

Amarushanwa yo gusiganwa ku magare atandukanye u Rwanda rwitabira hirya no hino ku isi kandi abakinnyi bakitwara neza yatumye ruzamukaho imyanya ibiri muri Afurika, ruva ku mwanya wa munani rugera ku mwanya wa gatandatu.

Mu gutanga amanota ari nayo atuma amakipe ashyirwa ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI), hashingirwa ku marushanwa amakipe y’ibihugu yitabiriye mu mwaka, ndetse n’uko yitwaye.

U Rwanda ruheruka kwitabiriye amarushanwa atandukanye arimo ‘La Tropicale Amissa Bongo’ isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Gabon, ‘Tour d’Algeria’, isiganwa ryamaze hafi ukwezi rizenguruka igihugu cya Algeria, ‘Tour de la RDC’; isiganwa ryo kuzenguruka Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’ayandi kandi hose u Rwanda rwitwaye neza.

Ibyo byatumye u Rwanda ruva ku mwanya wa munani rugera ku mwanya wa gatandatu muri Afurika nyuma ya Maroc ya mbere, Eritrea, Algeria, Afurika y’epfo na Burkina Faso.

Ndayisenga Valens umukinnyi w'u Rwanda uza hafi ari ku mwanya wa 14 muri Afurika.
Ndayisenga Valens umukinnyi w’u Rwanda uza hafi ari ku mwanya wa 14 muri Afurika.

Ku bakinnyi ku giti cyabo, Ndayisenga Valens, umunyarwanda uza hafi ari ku mwnayawa 14 muri Afurika, mugenzi we Hadi Janvier akaza ku mwanya wa 22, Uwizeyimana Bonaventure ku mwanya wa 62, Nsengiyumva Jean Bosco akaza ku mwanya wa 64.

Kwitwara neza kw’abakinnyi b’u Rwanda benshi bari munsi y’imyaka 23 byatumye u Rwanda rufata kandi umwanya wa gatanu mu rwego rw’abakinnyi bari munsi y’imyaka 23, bikaba byahesheje u Rwanda bwa mbere mu mateka yarwo kuzitabira shampiyona y’isi y’abatarengeje imyaka 23 izabera i Ponferrada muri Espagne kuva tariki 21-28/9/2014.

Kugeza ubu Espagne iza ku mwanya wa mbere ku isi, igakurikirwa n’Ubutaliyani, Ubufaransa, Colombia ndetse n’Ubuholandi, naho ku rwego rw’abakinnyi ku giti cyabo Umunya Espagne Contador Velasco niwe uza ku mwanya wa mbere ku isi, naho umunya Maroc Lahsani akaza ku mwanya wa mbere muri Afurika.

Minisitiri wa Sport n’umuco w’u Rwanda Josph Habineza ukiri muri Nigeria, akimara kumenya ayo makuru yanditse ubutuma abunyujije kuri e-mail ashima Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda kandi asaba n’andi mashyirahamwe y’imikino kubifataho isomo.

Ministiri Habineza yagize ati, “Mwakoze neza rwose. N’andi mashyirahamwe y’imikino abyumvireho! Tugomba gushyiraho uburyo bwo kuzamura no gutoza abana, kandi siporo ntihere i Kigali gusa! Ubundi tugashyira hamwe tugamije umusaruro. Njyewe sinkunda imikino itagira intsinzi. Ibyiza biri imbere”.

Kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu mu batarengeje imyaka 23 bizatuma ikipe y'igihugu yitabira shampiyona y'isi muri Espagne muri Nzeri.
Kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu mu batarengeje imyaka 23 bizatuma ikipe y’igihugu yitabira shampiyona y’isi muri Espagne muri Nzeri.

Kwitwara neza kw’u Rwanda no kuzamuka cyane mu mukino w’amagare ahanini biterwa n’ubushake na gahunda yashyizweho n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), mu kuzamura abakinnyi bakiri bato bategurirwa amarushanwa tandukanye, ndetse banubakirwa ibigo byo kwitorezamo mu Rwanda.

Uretse ishuri ryigisha umukino w’amagare rya Rwamagana ryitirirwe Adrien niyonshuti, FERWACY kandi iherutse no gufungura ikindi kigo mpuzamahanga cyo kwitorozamo giherereye mu karere ka Musanze mu Kinigi, byose bikaba bigamije guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda.

Abakinnyi b’u Rwanda kandi bagaragaza ejo hazaza heza, banashakirwa aho bakorera imyitozo hanze y’u Rwanda bikanatuma n’amakipe yo hanze y’u Rwanda ababona akabagura nk’uko biherutse kuba kuri Uwizeyimana Bonaventure wagiye gukina mu Bufaransa nk’uwabigize umwuga.

Mbere yo kwerekeza mu mikino ya Commonwealth irimo kubera i Glasgow muri Ecosse bamwe mu bakinnyi b’u Rwanda b’umukino w’amagare barimo Ndayisenga Valens, Hadi Janvier na Nsengiyumva Jean Bosco, bari bamaze iminsi bitoroza mu bihugu bitadukanye ku mugabane w’Uburayi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho neza! please ko niyumvamo impano yo kuba najya nitabira amarushanwa yamagare none ni iki nakora? mumfashe nanjye mbe nagira aho ngera ndabinginze mfite imyaka 23 ntuye mumajyaruguru.murakoze

nshuti benjamin yanditse ku itariki ya: 8-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka