Ngororero: Gukora nabi raporo bituma umubare munini w’abanyeshuri uburirwa irengero

Amakosa y’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu gukora raporo zirebana n’imibare ngo atuma mu karere ka Ngororero abanyeshuri benshi baburirwa irengero mu mibare nyamara batarataye amashuri nkuko byitwa iyo hari abanyeshuri batagaragara mu mibare.

Umuyobozi w’uburezi mu karere ka Ngororero, Musabyingabire Petronille, avuga ko akenshi imibare y’abana bivugwa ko bataye amashuri izamurwa n’amakosa cyangwa ubumenyi buke bw’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu gukora raporo.

Uyu muyobozi atanga urugero rw’aho mu mwaka ushize wa 2013, mu karere ka Ngororero abana 18700 aribo bagaragara ko bataye ishuri, nyamara wagera ku bigo by’amashuri ugasanga imibare y’abataye ishuri itageze kuri icyo gipimo.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri barasabwa kwisubiraho bakajya bakora raporo zigaragaza ukuri.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kwisubiraho bakajya bakora raporo zigaragaza ukuri.

Musabyingabire avuga ko akenshi biterwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri batikorera raporo kandi aribo bireba maze bakabishinga abandi bakozi, kuba hari abafite ubumenyi buke muburyo raporo zikorwamo ndetse na bamwe mu bayobozi b’amashuri banga kugaragaza ko hari abana benshi basibira bityo ntibagaragazwe mu bimutse cyangwa mu basibiye.

Nubwo Musabyingabire yemeza ko muri aka karere hakiri impamvu nyinshi zituma abana bamwe bata ishuri nko gukoreshwa mu mirimo itandukanye nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gusarura icyayi n’ibindi, ngo imibare izamurwa cyane n’amakosa yavuzwe haruguru, ibi bikaba bibangamira igenamigambi ry’ibigo no kurwego rw’igihugu.

Nsengiyumva Venuste, umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Ngororero yadutangarije ko ayo makosa koko akorwa. Bamwe mu bayobozi ngo birinda kugaragaza ko basibije abana benshi ngo batazagawa ndetse hakaba n’abasibiza abanyeshuri banga ko bazatsindwa ibizamini bya Leta maze amashuri bayoboye akagira amanota make.

Bamwe mu bana bakurwa mu mashuri bagashorwa mu bucuruzi n'imirimo itandukanye.
Bamwe mu bana bakurwa mu mashuri bagashorwa mu bucuruzi n’imirimo itandukanye.

Avuga ko kuba minisiteri y’uburezi yarahagaritse gutangaza amanota y’uko ibigo by’amashuri byarushanyijwe mu gutsindisha abana, bizagabanya ayo makosa yakorwaga nkana. Anongeraho ko hari abagifite ubumenyi buke mu buryo raporo zikorwamo kuburyo bakeneye amahugurwa.

Ikibazo cy’abana bata amashuri gihangayikishije inzego zitandukanye mu karere ka Ngororero, aho ku bufatanye bw’ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano bakunze gufata no gusubiza bamwe muri abo bana mu mashuri ariko bikaba ibyubusa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka