Ntiyafataga umwana we ufite ubumuga nk’umuntu none ubu amurutisha abandi

Rwirasira Samuel utuye mu karere ka Nyabihu avuga ko umwe mu bana be batandatu wavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga atamufataga nk’umuntu wuzuye ariko nyuma yo kwiga ubu amurutisha bamwe mu bandi bana kuko abasha kwikemurira ibibazo byose bisaba amafaranga.

“Ahubwo aruta mukuru we rwose pe kuko ibintu akora m urugo biruta ibya mukuru we akurikira,” Rwirasira Samuel ufite umusore w’imyaka 21 ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni ko agaragaza umwana we nyuma yo kumujyana mu ishuri.

Ubusanzwe abana bavukana ubumuga butandukanye bahura n’ikibazo gikomeye cyo kuvutswa uburenganzira cyane cyane nk’ubujyanye no kwiga, gufatwa neza nk’abandi bana. Imwe mu miryango usanga abo bana ibahisha ntibagere aho abandi bari, ngo hari n’aho bafatwa nabi bakabaraza hafi y’amatungo.

Rwirasira Samuel wo mu Kagali ka Rurengeri mu Murenge wa Mukamira ho mu Karere ka Nyabihu yemera ko na we mbere yari afite imyumvire idakwiye umubyeyi aho yafataga umwana we nk’aho atari umwana nk’abandi.

Uyu mubyeyi yabwiye Kigali Today ati: “Nta n’ubwo namubaraga nk’umwana, nyuma nibwo namushakiye inka yo kuragira, abashumba bamutoza kunywa urumogi.” Ababyeyi bahuje imyumvire na Rwirasira mbere yo guhinduka, ubabaza abana bafite bati mfite abana na kanaka ufite ubumuga.

Rwirasira (iburyo) n'umuhungu we Nshimiyimana ubwo bari ku ishuri yizeho.
Rwirasira (iburyo) n’umuhungu we Nshimiyimana ubwo bari ku ishuri yizeho.

Nyuma yo kujyanwa mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga riherereye mu Karere ka Musanze, aho yize ururimi rw’amarenga, icyongereza ndetse n’umwuga wo gukora amashanyarazi n’amazi, umubyeyi we umubyara ashimangira ko yahindutse mu myitwarire ndetse n’ubumenyi.

Rwirasira yakomeje agira ati: “Ubu rwose ni we wagiye kwishakira irangamuntu, yagiye kwisiramuza nta muntu wamujyanyeyo, ibyo bituma ngira ubwuzu cyane bwo kumva ko ngomba kumufasha muri bintu byose byatuma agira ubuzima bwiza.”

Uwo musore witwa Nshimiyimana Felix ubu wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yatangiye kubyaza umusaruro ubumenyi bwe mu by’amashanyarazi, ngo abona ibiraka bimuha amafaranga.

Nk’uko byemezwa na se, ngo magingo aya, abasha kwigurira imyenda, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, yongeraho ko abana bafite ubumuga bafite ubushobozi nk’abandi hari byinshi bakora bakiteza imbere bitaweho n’ababyeyi babo.

Nduwayesu Elie washinze ishuri rifasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yishimira ko yashoboye kwerekana ko abana bafite ubumuga bafite uburenganzira bwo kwiga kandi bafite ubushobozi nk’abandi.

Kumugara ntaho bihuriye n’ubushobozi, niba mu muryango havutse umwana ufite ubumuga agomba kwitabwaho nk’abandi bana agahabwa uburenganzira bwo kwiga kuko uba umuhaye amahirwe y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka