Gakenke: Bemeza ko uburinganire bwatumye imiryango yabo irushaho kwuzuzanya

Abaturage batuye mu bice bitandukanye bigize akarere ka Gakenke bemeza ko gahunda y’uburinganire yatumye mu miryango barushaho kwuzuzanya bitandukanye n’igihe cyambere kuko wasangaga imiryango irangwa n’amacimbirane adashira mu ngo.

Iyi gahunda kandi ngo yatumye abashakanye barushaho kujya inama mbere yo kugira icyo umwe akora ubundi bigakorwa babanje kubyumvikanaho bityo bigatuma barushaho kwiteza imbere nkuko bamwe mu baturage babyemeza.

Yuvenari Uzabakiriho utuye mu Kagari ka Buheta mu Murenge wa Gakenke ati “icyo uburinganire bwongereye nuko usigaye ubyara nk’umwana mu kamurera yaba agiye nko mu ishuri mukabijyaho inama mugatanga amafaranga y’ishuri umwana akiga mbese ikigiye gukorwa cyose mukakijyaho inama mukuzuzanya”.

Clementine Akimanizanye wo mu kagari ka Rusagara asobanura ko nta mugore ugihohoterwa kandi n’abagabo bakaba basigaye bafatanyiriza hamwe n’abagore babo kuburyo byagize uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda.

Ati “ntibyagakwiye kwitwa uburinganire ahubwo bikitwa ubwuzuzanye kuko abashakanye bakwiye kuzuzanya mu bintu byose bagafatanya mu gihe iyo byiswe uburinganire umwe yishyira hejuru undi nawe akabona ko yasuzuguwe bigateza amakimbirane”.

Aline Mpambara ashinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Gakenke asobanura ko bavuga ngo uruhare rw’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’umuryango kuko buri wese aramutse afashe imbaraga ze akazikoresha mu bijyanye n’inshingano ze nta cyabuza umuryango gutera imbere.

Ati “iyo hatarimo umwiryane, ntihabemo gusuzugurana ntihazemo no kwikubira hamwe no kwikunda byanze bikunze umuryango urazamuka ugatera imbere ukagera kuri byinshi iyo abantu basenyeye umugozi umwe”.

Mpambara asobanura ko ubuharike mu ngo aribwo bukunze gutera amakimbirane mu miryango ituye mu karere ka Gakenke kuko akenshi abagabo bumva ko bagomba kugira abagore barenze umwe gusa ngo ibi bigenda bigabanuka kubera imyumvire y’abaturage igenda ihinduka.

Abaturage batarumva uburinganire n’ubwuzuzanye barasabwa kubyumva kuko iyi gahunda itaje kugirango itsikamire igitsina kimwe ngo izamure ikindi ahubwo ni inzira yo kugirango buri wese yuzuze inshingano abazwa mu rugo rwe.

Mu Karere ka Gakenke habarirwa imiryango igera kuri 81,367, mu gihe abatuye kano karere bangana na 338,586 batuye mu mirenge 19 igize akarere ka Gakenke.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka