Kamonyi: Abakozi batatu ba SACCO ya Nyarubaka bakurikiranyweho kuyiba liliyoni 7, naho undi yatorotse

Abakozi batatu ba SADUNYA (SACCO Dusezerere ubukene Nyarubaka) bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira. Umwe muri bo yemera ko yibye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 7; abandi bakaba bakurikiranyweho ubufatanyacyaha kuko bamuhishiriye.

Mukanyandwi Providence, wari umubaruramari wa SACCO, yemera ko yatwaye ayo mafaranga, afatanyije na mugenzi we wakiraga amafaranga (Cashier), ariko we akaba yatorotse.

Mu bakurikiranyweho iki cyaha, harimo n’undi mwakirizi w’amafaranga, uyu ngo akaba ariwe wahaye urufunguzo rw’umutamenwa Mukanywandwi, ndetse n’umucungamutungo w’iyi SACCO kuko yahishiriye ubu bujura bwakozwe tariki 24/7/2014.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka, Munyakazi Epimaque, atangaza ko amakuru yayamenye kuwa gatandatu tariki 26/7/2014, abona kwiyambaza ubugenzajyaha ngo bubakurikirane.

Perezida w’iyi koperative yo kubitsa no guriza, Nyandwi Valens, atangaza ko inzego zihagarariye Sacco zigiye guterana, hagakorwa ubugenzuzi bw’uko umutungo wa Koperative uhagaze. Bishimiye ko umubaruramari yiyemerera icyaha, bikaba bitanga icyizere ko amafaranga yabo azagaruzwa.

Ngo ni ku nshuro ya kabiri iyi SACCO yibwa n’umubaruramari wayo, nk’uko Perezida akomeza abivuga mu mwaka washize wa 2013, umubaruramari bari bafite akaba yaribye Miliyoni n’igice ariko akayagarura. Kuri ubu bakaba bategura inteko rusange ngo bahumurize abanyamuryango.

Tariki 12/7/2014, ubwo hasozwaga ku rwego rw’igihugu ukwezi kwahariwe Amakoperative, Umukuru w’igihugu yari yihanangirije abanyereza imitungo y’amakoperative, avuga ko bagomba gukurikiranwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka