Umuyisilamu muzima ngo arangwa n’urukundo

Kubahana, kurangwa n’urukundo n’ubusabane no guharanira icyateza imbere abanyagihugu nibyo bikwiye kuranga umuyisilamu muzima; nk’uko byagarutsweho n’abayisilamu bo mu karere ka Nyagatare ubwo hizihizwaga umunsi wa Idil Fitr usoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Igisibo cya Ramadhan gikorwa hagamijwe kwiyegereza Imana no kwifatanya n’abatishoboye akaba ari yo mpamvu muri iki gisibo hakorwa ibikorwa byibanda ku gufasha abatishoboye.

Kuba umuyisilamu muzima ngo si ugusenga gusa bisaba no kwita ku batishoboye.
Kuba umuyisilamu muzima ngo si ugusenga gusa bisaba no kwita ku batishoboye.

Murwanashyaka Al Bashir avuga ko uretse kuba barakoze ibikorwa bijyanye no kubaka roho ngo muri iki gisibo banafashije abatishoboye babagenera impano ziganjemo ibiribwa ku batishoboye kimwe n’imyambaro. Mu mashuli ho ngo batanze ibikoresho by’ishuli ku banyeshuli bakomoka mu miryango itishoboye kandi batarebye idini babarizwamo.

Ibikorwa nk’ibi ubundi ngo nibyo byakaranze umuyisilamu muzima. Sheikh Omar Joseph Sekamana avuga ko umuyisilamu muzima akwiye kurangwa n’urukundo, ubwubahane n’ubworoherane ndetse akanakora ibikorwa bigamije iterambere ry’abantu n’igihugu muri rusange.

Abasilamu bo mu karere ka Nyagatare bateze amatwi ubutumwa bujyanye n'u munsi wa Idil Fitr.
Abasilamu bo mu karere ka Nyagatare bateze amatwi ubutumwa bujyanye n’u munsi wa Idil Fitr.

Agira ati “Umuyisilamu muzima yubaha Imana n’abantu, afasha abatishoboye akabana nabo mu mahoro n’ubwubahane ndetse akarangwa n’urukundo rwa bose kuko nirwo Imana yadutegetse. Agomba kandi guharanira iterambere rye, iry’umuturanyi ndetse n’iry’igihugu muri rusange”.

Sheikh Sekamana Joseph Omar yemeza kandi ko kujya mu musigiti gusenga byo ubwabyo atari ubuyisilamu ahubwo ngo birutwa n’uko wakora ibikorwa by’urukundo ahanini ufasha abatishoboye kuko aribwo imigisha y’Imana yakugeraho.

Abagore nabo bari benshi cyane bitabiriye umunsi mukuru wa Idil Fitr.
Abagore nabo bari benshi cyane bitabiriye umunsi mukuru wa Idil Fitr.

Mu butmwa bwatanzwe mu gusoza iki gisibo abayisilamu kuri uyu wa 28/07/2014 bakanguriwe kwitandukanya n’ikibi ahubwo bagaharanira gukora ibyiza bizatuma babona ijuru.

Idini ya Isilamu igira ibisibo bibiri harimo icya Ramadhan basiba iminsi 30 ndetse n’igikuru basiba umunsi umwe bagatura ibitambo ndetse bakanifatanya n’abari mu mutambagiro mutagatifu i Macca.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka