Rulindo: Umurima watijwe abasigajwe inyuma n’amateka ntuvugwaho rumwe

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Base mu kagari ka Rwamahwa ngo bahangayikishijwe n’uko abayobozi bashaka kubambura umurima bavuga ko bari barahawe n’uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wayoboraga umurenge wa Base, ubu akaba yarimuriwe mu wundi murenge.

Nk’uko bitangazwa n’aba basigajwe inyuma n’amateka bagera ku miryango 40 igizwe n’abantu barenga ijana bo mu muri uyu mudugudu wa Kiruri, ngo nibababatwara uyu murima kuko nta mirima bagira barumva ubuzima buzahagarara.

Kuba bakennye nta n’imirima bagira ngo ni byo byatumye uwahoze abayobora mu murenge wa Base witwa Muhigira Antoine abaha umurima wo guhingamo ngo nabo babone ikibatunga.

Uyu murima ngo bose bawuhuriragamo bagahinga kandi bakeza neza. None kugeza ubu ikibababaje ngo uko bagiye kubambura uyu murima mu gihe nta handi bavuga bagira, ku buryo nabo babasha guhinga ngo babone ikibatunga.

Uyu murima uhingwa n'abasigajwe inyuma n'amateka bagera ku miryango 40 igizwe n'abantu barenga ijana bo mu muri uyu mudugudu wa Kiruri.
Uyu murima uhingwa n’abasigajwe inyuma n’amateka bagera ku miryango 40 igizwe n’abantu barenga ijana bo mu muri uyu mudugudu wa Kiruri.

Gusa ariko ngo n’ubwo uyu murima aba basigajwe inyuma n’amateka bawita ko bawuhawe, ngo si ko bimeze ahubwo bari bawutijwe nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwamahwa Uzagirimana Jean Marie Vianney yabitangarije Kigali Today ubwo yabasuraga.

Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Base, Muhigira Antoine, yatangaje ko bawutijwe ariko nta gahunda yo kuwubaka yateganywaga kuko yabonaga ko bakennye kandi batagira aho bahinga.

Yagize ati: “uwo murima nawubatije kuko nabonaga ntaho bagira bahinga ariko nta gahunda nari mfite yo kuwubaka; ni uko banyimuye naho ubundi nari no kubashakira ahandi kuko nta mirima bafite kandi bafite abana benshi bakeneye kubaho nta gahunda nari mfite rwose yo kuwubaka.”

Muhigira yakomeje avuga ko niba icyemezo cyo kuwubaka kibayeho nibura ubuyobozi bwakagombye kubashakira ahandi kuko ngo nta ho bagira bahinga, kandi bakennye ku buryo bugaragarira buri wese.

Ibi kandi biranasabwa n’uhagarariye abo basigajwe inyuma n’amateka witwa Speciose uvuga ko babaguranira ahandi niba babanyaze uwo murima.

Uyu murima ngo bagiye kuwakwa bawubakemo ikusanyirizo ry’isombe, nk’uko ubuyobozi bw’akagari bwabisobanuye.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko uyu muyobozi w’Akagali yarasaze?arumva isombe ziruta abantu?mwa banyamakuru mwe nimudufashe iki kibazo kigere kure mutubarize twumve n’icyo Akarere kabivugaho.birababaje cyane kabisa!we se buriya ntaho guhinga agira?uwahamwaka se yakumva yishimye?

eva yanditse ku itariki ya: 28-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka