Nyamasheke: ADEPR yatangije uburyo budasanzwe bw’ivugabutumwa mu bakozi

Itorero rya ADEPR muri paruwasi ya Nyamasheke ryatangije uburyo butari busanzwe bwo kuvuga ubutumwa biciye mu bakozi bakora akazi bahemberwa ku kwezi.

Iri vugabutumwa ryatangijwe kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2014 rishingiye ku buhamya, kubwiriza abantu no gukora ibikorwa by’urukundo binyuze mu itsinda ry’abakozi bakora umurimo w’Imana muri ADEPR Nyamasheke, iryo tsinda rikaba ryahawe izina rya Elayo.

Elayo ikaba isobanurwa nk’imbuto zibyara amavuta akoreshwa imirimo y’igiciro, zera ku giti kitazwi cyane cyitanafite agaciro gakomeye cyitwa umwelayo.

Bitegekimana Cecile ukuriye itsinda Elayo avuga ko bari basanzwe bakora umurimo w’Imana wo kwamamaza ubutumwa bwiza, babwira abantu kuva mu byaha baharanira kuzajya mu ijuru, ariko bakaba bafite umwihariko ko bagiye kwagura amarembo bakajya mu midugudu itandukanye bakarenga imbibi za paruwasi yabo bagisha abantu bose ndetse bagakora n’ibikorwa basanzwe bakora by’urukundo.

Agira ati “tugiye kwagura amarembo nk’itsinda ry’abakozi tugere ahantu hatandukanye turenge imbibi za paruwasi yacu, twigishe abantu kuva mu byaha bagakizwa ariko kandi tubafashe mu bikorwa bisanzwe by’amajyambere igihugu cyacu gishyize imbere, dufasha abakene”.

Abagize itsinda Elayo rikora umurimo wo kwigisha ijambo ry'Imana.
Abagize itsinda Elayo rikora umurimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.

Umushumba w’itorero rya Nyamasheke, Pasitoro Ndushabandi Pierre avuga ko iri vugabutumwa ridasanzwe mu myumvire y’abantu,bamwe bibwiraga ko kuba ujijutse utabasha gukorera Imana, ariko ko ibi ari ubuhamwa bukomeye ku bandi kandi bakumva ko gukorera Imana bitagira umupaka.

Yagize ati “iri tsinda rya Elayo ni abantu bajijutse bafite uko babona ibintu kurusha uko abandi babibona bazafasha gukora ivugabutumwa ku buryo bwagutse, haba mu buryo bwanditse mu majwi no mu bikorwa, bazajya bahura baganire bungurane ibitekerezo basengere ibyifuzo ku buryo bwihariye, bereka n’abandi ko ibintu byose bishoboka kandi ko gukorera kristo uko waba umeze kose nta gihombo kirimo”.

Abakozi basaga 71 bagize itsinda Elayo bafatanyije na paruwasi ya Nyamasheke batangiye abakene 61 ubwisungane mu kwivuza.

Paruwasi ya Nyamasheke ifite ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza birimo kubakira abatishoboye kwigisha abatazi kwandika no gusoma n’ibindi ,Ni paruwasi yashinzwe mu 1992 ikaba ifite abakristu basaga 3400.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

God Be With Every One In Groupe Elayo Then Give Him/her Strengthen.

Nd.V yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

God Keeps On To Be With Groupe Elayo.Emen

Nd.V yanditse ku itariki ya: 30-08-2014  →  Musubize

Uwiteka abahe inkomezi kandi abagurire imbago nkuko yazaguriye Yabesi, Izinarye rikomoze gushirwa hejuru mu Rwanda rwacu no kwisi yose Amen.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-08-2014  →  Musubize

Uwiteka abahe imbaraga, bakomeze bavuge izina rye. Nanjye Elayo ndayishyigikiye

Pierre yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Uwiteka azabashoboze.

Roger yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka