Umutaliyani Vincenzo Nibali niwe wegukanye ‘Tour de France 2014’

Umukinnyi w’Umutaliyani Vincenzo Nibali niwe waje ku mwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagere rizenguruka igihugu cy’Ubufaransa ndetse na bimwe mu bihugu by’Uburayi rizwi ku izina rya ‘Tour de France 2014’ ryasojwe ku cyumweru tariki ya 27/7/2014.

Vincenzo Nibali w’imyaka 29, yagaragaje hakiri kare ko ashobora kuzegukana ‘Tour de France’ kuko kuva ku cyiciro cya kabiri cy’isiganwa (etape 2), kugeza ku cyiciro cya munani (etape 8), yari yambaye umwenda w’umuhondo wambikwa umukinnyi uri imbere y’abandi hateranyijwe intera yose bamaze gusiganwa.

Vincenzo Nibali yakunze kwanikira abo yari ahanganye nabo.
Vincenzo Nibali yakunze kwanikira abo yari ahanganye nabo.

Nibali yaje gutakaza uwo mwenda inshuro imwe gusa ku gace ka cyenda ariko, ku gace ka cumi arongera arawisubiza ndetse ntiyongera kuwutakaza kugeza ku gace ka 21 ari nako ka nyuma, maze ahita akora amateka yo kujya ku rutonde rw’abamaze kwegukana iryo rushanwa rya mbere ku isi mu mukino w’amagare.

Kwegukana umwanya wa mbere byoroheye Nibali kuko bamwe mu bakinnyi bakomeye cyane bagombaga guhangana na we barimo Christopher Froome w’Umwongereza wegukanye iryo rushanwa umwaka ushize n’Umunya Espagne Alberto Contador waryegukanye muri 2007 na 2009 bakoze impanuka yatumye basezera mu isiganwa ry’uyu mwaka hakiri kare.

Nibali yegukanye iryo siganwa bimworoheye kuko yambeye umenda w'Umuhondo inshuro 19 kuri 21.
Nibali yegukanye iryo siganwa bimworoheye kuko yambeye umenda w’Umuhondo inshuro 19 kuri 21.

Nibal yarangije intera ya Kilometero 3660 basiganwaga mu minsi 22 akoresheje amasaha 89, iminota 59 n’amasegonda 6, akurikirwa n’umufaransa Jean-Christophe Péraud yarushije iminota 7 n’amasegonda 37, akurikirwa n’undi Mufaransa Thibaut Pinot waje ku mwanya wa gatatu.

Vincenzo Nibali wegukanye umwanya wa mbere yahembwe akayabo k’ibihumbi 450 by’ama Euros (miliyoni zisaga gato 416 mu mafaranga y’u Rwanda), uwa kabiri ahabwa ibihumbi 200 by’ama Euros naho uwa gatatu ahembwa ibihumbi 100 by’ama Euros.

Umwongereza Christopher Froome wari wegukanye Tour de France umwaka ushize, ntiyarangije iy'uyu mwaka kubera impanuka yagize hakiri kare.
Umwongereza Christopher Froome wari wegukanye Tour de France umwaka ushize, ntiyarangije iy’uyu mwaka kubera impanuka yagize hakiri kare.

Isiganwa ngarukamwaka ‘Tour de France’ ryakinwaga ku nshuro ya 101, rinyura mu bihugu by’Ubufaransa, Ubwongereza, Ububiligi ndetse na Espagne.

Isiganwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abakinnyi 198 rikarangizwa n’abakinnyi 164, ryatangiriye mu mugi wa Leeds mu Bwongereza risorezwa mu gace ka Champs-Élysées i Paris Mu Bufaransa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka