Abafashwa barasabwa gufata neza ibyo bagejejweho nk’ibyabo

Ubwo hakorwaga umuganda wo gusiza ahazubakirwa abatishoboye mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yasabye abaturage kujya bafata neza ibyo bagejejweho nk’ibyabo.

Uyu muganda wabaye kuwa 26/7/2014 waranzwe no gusiza ahantu hafite ubuso bwa ha 1.5, biteganyijwe ko hazubakirwa abatishoboye, harimo n’Abanyarwanda batanu birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya basanzwe bacumbikiwe muri uyu murenge. Amazu y’aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya yo bahise batangira no kuyubaka.

Visi Meya Cyprien Mutwarasibo yagize ati “Hari igihe umuntu umwubakira inzu, akumva ko ninangirikaho akantu gatoya ari wowe uzaza kugakoraho. N’abandi bose baba barabonye amazu nk’ayangaya yagiye yubakwa mu rwego rw’ubuyobozi, dusaba ko na bo bajya bagira uruharemu kubungabunga ibyabakorewe.”

Abanyaruhashya mu gikorwa cyo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu Murenge wabo.
Abanyaruhashya mu gikorwa cyo kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu Murenge wabo.

Yunzemo ati “Ntabwo umuntu azakubakira inzu ngo ayigukuburire, ntabwo azakubakira inzu ngo aze ayobye amazi (aha ngo atagusenyera ndlr), ibyo byose nawe ugomba kubikora. Abubakirwa bajye bumva ko amazu bubakiwe bagomba kuyafata neza, bakayabungabunga nk’amazu yabo”.

Uyu muganda witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo ingabo, polisi ndetse n’abagize ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatista mu Rwanda, AEBER. Iri shyirahamwe ryanaremeye bamwe mu batishoboye ribagabira ihene 64 ndetse na matora 40. Ibi ngo bikaba biri mu ntego iri shyirahamwe rifite zo kwita ku baturage kuri roho no ku mubiri.

Anna Mariya Mukamurigo ni umukecuru w’imyaka 60 y’amavuko akaba n’umwe mu baremewe. Yishimiye kuba yararemewe, cyane cyane kuba yarahawe matora. Ngo ubusanzwe yararaga ku musambi, none kuba agiye kujya aryama kuri matora bizatuma abasha gutekereza neza.

Yunzemo ati “urabona naramugaye, amatako nararaga nyahonda ku musambi. None ubu nimpindukira kuri iyi matora, ubanza bizamfasha no gukira rwose.”

Nyuma yo kuremera aba baturage, umushumba wa AEBR mu rwego rw’igihugu, Corneille Munyamasoko Gato, yabasabye gutekereza kwishyira hamwe no gushaka icyabateza imbere mu rwego rwo kwirinda gutegereza ak’imuhana.

Yagize ati “ubu buryo buba bubaye bwo gufasha abantu, ni iyindi nzira yo kubafasha kumva ko na bo bagomba gufashyanya ubwabo. Umuntu umwe yigeza kuri bikenya, ariko iyo bafatanyije bigeza kuri byinshi.”

Abatishoboye 64 bahawe ihene.
Abatishoboye 64 bahawe ihene.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhashya buvuga ko ariya mazu atanu yazamuwe agenewe Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, ngo azuzura nyuma y’amezi abiri. Buri yose ngo izaba ifite agaciro ka miliyoni zigera ku munani z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muganda kandi wari witabiriwe n’abafundi benshi, bafatanyije n’abandi baturage kuzamura aya mazu. Nta mugayo kandi, igikorwa cy’uyu munsi cyahuriranye no gutangiza ukwezi k’umufundi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NSHAAKA UMUKOOBWA MURWANDA UPFITINGESO NZIIZA
NIIBA ANSHAAKA ATELEFONE KUNAMBA YANDITSWE HEJURU

EPAPHLAS.M yanditse ku itariki ya: 28-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka