Ruyenzi: Barasabwa kwibumbira mu matsinda abafasha gukemura ibibazo by’umutekano

Ubwinshi bw’abatuye akagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, ho mu karere ka Kamonyi, butuma inzego z’ubuyobozi zitabasha kumenya amakuru kuri buri muturage uhatuye. Aka gace kagenda kiyongeramo ibibazo by’umutekano muke, ubuyobozi buvuga ko byakemurwa n’uko abaturanyi bakwibumbira mu matsinda bakarushamo kumenyana no gufatanya guhangana n’ibyo bibazo.

Akagari ka Ruyenzi kagizwe n’imidugudu itanu, usanga umudugudu umwe utuwemo n’ingo zisaga 4000. Nk’uko umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Runda Mwitiyeho Gratien abitangaza, ngo umukuru w’umudugudu na Komite ye y’abantu bane, ntibashobora kumenya amakuru ya buri rugo kuko akenshi abahatuye bazinduka bajya gukorera mu mujyi wa Kigali cyangwa mu tundi duce dutandukanye.

Kubera ubwo bucucike, ngo hagenda hagaragara ibibazo by’umutekano muke wiganjemo ubujura budasobanutse. Atanga ingero z’ubujura bukunze kuhagaragara, Mwitiyeho avuga ko hari abakodesha amazu barangiza bakayagurisha bayiyitirira cyangwa abasiga bakinze bagaruka bagasanga bibwe kandi bigaragara ko inzu zigikinze.

Uyu muyobozi ari nawe ushinzwe umutekano mu murenge wa Runda, asanga ibyo bibazo byakemurwa n’uko abaturanyi bakwishyira hamwe bagakora itsinda rituma bamenyana bakagira n’igihe cyo guhura bagahana amakuru.

Ubwinshi bw'abatuye ku Ruyenzi, butuma inzego z'ubuyobozi zitabasha kumenya amakuru kuri buri muturage uhatuye.
Ubwinshi bw’abatuye ku Ruyenzi, butuma inzego z’ubuyobozi zitabasha kumenya amakuru kuri buri muturage uhatuye.

Ku ruhande rw’abakuru w’imidugudu bo, ngo bagira impungenge z’abantu baza gutura ntibiyandikishe, ibyo bigatuma mu bitabo bandikamo abaturage bigaragaramo umubare muto ugereranyije n’abatuye.

Habimana Jean Marie Vianney, umukuru w’umudugudu wa Kibaya avuga ko mu gitabo cy’abatuye umudugudu we handitsemo ingo 317, akaba ahamya ko izo ngo zirenga kuko hari abahimukira ntibiyandikishe.

Kubera gahunda y’amatsinda ya nyumbakumi bita “Kwigira System”, Habimana avuga bagenda bamenya abantu bashya baza gutura mu mudugudu, bakaboneraho no kubakangurira kwiyandikisha.

Intego ya mbere y’amatsinda amaze gukorwa ni ugukusanya amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bakaba bateganya no kwaguriramo ibindi bikorwa by’iterambere nko kwicungira umutekano no gushyigikira ibikorwa remezo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umudugudu umwe utuwe n’ingo ibihumbi bine (4000), mugenzure neza iyo mibare

kamiri yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

gutahiriza umugozi umwe niyo ntwaro izadufasha muri byose kugera kubyo twifuza umutekano usesuye amajyambere arambye ndetse ni iterambere ku giti cyaburi wese

karenzi yanditse ku itariki ya: 28-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka