Amavubi yatsindiye Gabon i Libreville mu mukino wa gicuti wo kwitegura Congo Brazzaville

Igitego kimwe cya rutahizamu Kagere Meddie nicyo cyahesheje intsinzi u Rwanda mu mukino wa gicuti wahuje Amavubi na Les Pantheres ya Gabon ku cyumweru tariki 27/7/2014 kuri Stade Monedan de Libreville.

Muri uwo mukino ugamije gufasha amakipe yombi kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha, u Rwanda rwarushije Gabon yari iwayo kwitwara neza mu kibuga byaba kwiharira umupira ndetse n’amahirwe imbere y’izamu.

Abatoza ku mpande zombie bakinishije abakinnyi benshi bagenda babahinduranya, dore ko wari umukino ugamije gutegura abakinnyi bose bagize amakipe yombi.

Aha ni i Libreville aho Amavubi amaze iminsi yitoreza, yitegura guhangana na Congo Brazza ku wa gatandatu w'icyi cyumweru.
Aha ni i Libreville aho Amavubi amaze iminsi yitoreza, yitegura guhangana na Congo Brazza ku wa gatandatu w’icyi cyumweru.

Umutoza w’u Rwanda Stephen Constantine, yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi benshi b’abasimbura nk’uko yari yabitangaje ubwo Amavubi yari amaze gutsindwa ibitego 2-0 na Congo Brazzaville, ngo akaba yashakaga ko bose bajya ku murongo umwe kugirango uwo azafata wese mu mukino wo kwishyura azabe yiteguye gukina neza.

Igice cya mbere cy’uwo mukino w’u Rwanda na Gabon cyarangiye ari ubusa ku busa, maze igice cya kabiri Amavubi agitangira neza nk’uko yari yakinnye n’icya mbere ariko noneho biza no kubahira ku munota wa 76 ubwo Kagere Meddie yacengaga ba myugariro ba Gabon akabatsindana igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Nyuma y’umukino Stephen Constantine utoza Amavubi yavuze ko umupira ikipe ye yakinnye umuha icyizere cyo kuzatsindira Congo Brazzaville i Kigali, gusa ngo bizaba bikomeye ariko abakinnyi nibakurikiza amabwiriza ye, ngo nta kabuza bizashoboka.

Amavubi arasabwa gutsinda ibitego 3-0 kugirango asezerere Congo Brazzaville.
Amavubi arasabwa gutsinda ibitego 3-0 kugirango asezerere Congo Brazzaville.

Ni umukino wa kabiri u Rwanda rutsinze Gabon muri uku kwezi, kuko na mbere yo kujya muri Congo Brazzaville, Amavubi yari yatsinze Gabon igitego 1-0 cyinjijwe na Tuyisenge Jacques mu mukiino wari wabereye i Kigali.

Ikipe y’u Rwanda iragaruka i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 28/7/2014 ije kwitegura umukino wo kwishyura izakina na Congo Brazzaville ku wa gatandatu tariki 2/8/2014.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0, Amavubi arasabwa kuzatsinda ibitego 3-0 kugirango yizere gukomeza mu cyiciro cy’amatsinda kizakurikiraho, aho ikipe izakomeza izajya mu itsinda ririmo Afurika y’Epfo, Nigeria na Sudan.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kbsa amavubi turayashyigikiye mukomereze aho mwandike amateka

ndanyuzwwe oilvier fabregas yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

Avubi tuyarinyuma, ntakabu Congo Bulazaville tuzayitsinda 2-0

RAFIKI Oscar yanditse ku itariki ya: 29-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka