Disi Dieudonné wari wizeweho umudari mu mikino ya ‘Commonwealth’ yabaye uwa 18

Disi Dieudonné, umwe mu bakinnyi bafite inararibonye mu mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda kandi wari witezweho umudari mu mikino ya Glasgow irimo guhuza ibihugu bikoresha uririmi rw’icyongereza ‘Commonwealth Games’ yaje ku mwanya wa 18 mu gusiganwa ‘Marathon’ yabeye ku cyumweru tariki ya 27/7/2014, ananirwa atyo intego yari yihaye yo kuba muri batatu ba mbere.

Disi w’imyaka 34 yarangije intera ya kilometero 42 akoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda ane, aza inyuma y’umunya Australia Michael Shelley wabaye uwa mbere akanegukana umudari wa zahabu, akaba yasize Disi iminota irindwi n’amasegonda 40.

Undi munyarwanda wafatanyije na Disi muri ‘Marathon ni Jean Pierre Mvuyekure, waje ku mwanya wa 21, akaba yakoresheje amasaha abiri n’iminota 26 muri iryo siganwa ryari rigizwe n’abakinnyi 26.

Disi Dieudonne uri imbere ibumoso yatangiye neza ariko bageze hagati batangira kumwanikira, arangiza ari uwa 18 mu bakinnyi 26.
Disi Dieudonne uri imbere ibumoso yatangiye neza ariko bageze hagati batangira kumwanikira, arangiza ari uwa 18 mu bakinnyi 26.

Mu bagore, umunya Kenya Flomena cheyech Daniel niwe wagukanye umudari wa zahabu akurikirwa na mugenzi we w’munya Kenya Caroline Kilel wegukanye umudari wa Feza.

Si Disi Dieudonné wabuze umudari wenyine kuko n’abandi bakinnyi b’u Rwanda bakina indi mikino bari bamubanjirije nabo bananiwe kuba nibura mu bakinnyi batatu ba mbere bashobora kuwegukana.

Rukundo Patrick ukina umukino wo koga yabaye uwa gatandatu mu bakinnyi batandatu, mu mukino w’iteramakofo (Boxe), Bikorimana Jean Maurice, mu bafite ibiro 75 atsindwa ku ikubitiro na Prince Aaron wo muri Trinidad et Tobago.

Mu bategerejweho guhesha umudari u Rwanda harimo abakinnyi b’umukino w’amagare bayobowe na Niyonshuti Adrien wahagurutse mu Rwanda kuri icyi cyumweru aho yari amaze iminsi akorera imyitozo akaba yajyanye na mugenzi we Gasore Hategeka, bakaba basanzeyo Hadi Janvier, Uwizeyimana Bonaventure, Ndayisenga Valens na Nsengiyumva Jean Bosco bamaze iminsi bitoreza ku mugabane w’Uburayi.

Umunya Australia Michael Shelley niwe wegukanye umwanya wa mbere muri Marathon.
Umunya Australia Michael Shelley niwe wegukanye umwanya wa mbere muri Marathon.

Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare izakina ku wa kane tariki 31/7/2014 basiganwa n’isaha (course contre la montre), nyuma bazasiganwa intera ndende mu muhanda ku cyumweru tariki 3/8/2014.

Kuva u Rwanda rwakwinjira mu muryango wa Commonwealth rugatangira kwitabira iyi mikino muri 2010 ubwo yaberaga i New Delhi mu Buhinde kugeza ibu nta mudari n’umwe rurabasha kwegukana.

Aho imikino y’uyu mwaka igeze, igihugu cya Australia nicyo kimaze kwegukana imidari myinshi kuko kimaze kugeza kuri 73, mu gihe Ubwongereza buza ku mwanya wa kabiri bumaze kugira imidari 57.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka