Gakenke: Abajura batumye isantere y’umugi yose idacana amashanyarazi

Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2014 nibwo inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gakenke zatahuye ko hari intsinga zitanga umuriro w’amashanyarazi mu gice kinini kigize santere ya Gakenke hamwe n’agace gato ko mu murenge wa Nemba zibwe bituma igice cy’umujyi kibura amashanyarazi.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi aremeza ko hibwe intsinga eshatu buri rutsinga rukaba rufite metero zigera kuri enye kandi metro imwe ikaba ihagaze amafaranga asaga ibihumbi cumi na bitatu. Izi ntsinga zibwe zari mu mudugudu w’umugi mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke.

Umunyamabanga nsingabikorwa w’umurenge wa Gakenke, Janvier Bisengimana, asobanura ko bakimara kumenya aya makuru bahise bihutira kubimenyesha ubuyobozi bwa EWSA kugirango bukureho amashanyarazi kuko byagaragaraga ko abihishe inyuma yabyo bari bagambiriye gukoresha impanuka iturushe ku nkogi y’umuriro.

Bisengimana akomeza avuga ko ubuyobozi bwa EWSA bukimara kuhagera bwahise bwerekana agaciro k’ibyangijwe maze babwirwa ko ibyangijwe bifite agaciro kangana n’ibihumbi 650 kuko bizasaba kugura intsinga zifite uburebure bungana na metero 50 kubera ko izasigaye nta kindi zakoreshwa.

Mu rwego rwo kugirango ikibazo kizacyemuke ubuyobozi bw’umurenge bwakiganiriyeho n’abayobozi bo ku rwego rw’imidugudu hamwe n’abikorera maze bemeza ko hagomba gukorwa inama n’abaturage kuri uyu wa 27 Nyakanga 2014 kugirango barebere hamwe uburyo haboneka ubushobozi bwo kugura izo ntsinga.

Ubundi ngo iyo ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro n’amazi mu baturage cyamaze kubagezaho ibikorwa biba byahindutse ibyabo kuburyo inshingano zo kubirinda no kubisigasira abari izabo.

Bisengimana ati “bitewe nuko atari amakosa aba yaturutse kuri EWSA ahubwo akaba ayaturutse mu baturage ubwabo kuko n’uwibye ari umuturage mu bandi, icyo gihe nitwe baturage tubibazwa niyo mpamvu twakoze inama tukemeranya ko twabisimbuza”.

Intsinga zibwe zacaniraga isantere yose y’umugi wa Gakenke irimo imidugudu umunani hamwe n’igice gito cyo mu murenge wa Nemba ukanongeraho no mu bice byerekeza mu murenge wa Gashenyi.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka