Gikundamvura:Kutagira umuriro w’amashanyarazi biradindiza iterambere

Abatuye umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi baravuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi kandi imirenge yindi bahana imbibi icaniwe bibangamiye iterambere ryabo, bagasaba ko na bo bakwibukwa ntibakomeze guhera mu icuraburindi bita ubwigunge.

Umusore witwa Tuyisenge Emmanuel utuye muri uwo murenge wa Gikundamvura yavuze ko kuva aho atuye kugera mu murenge bahana imbibe wa Muganza agiye gushyirisha umuriro muri telefoni ye igendanwa akora urugendo rw’amasaha ane yose n’amaguru, kandi ibyo we n’abandi batunze telefoni muri uwo murenge bakabikora uko umuriro ushize muri telefoni kugira ngo babashe kuzikoresha.

Urwo rugendo bakora ngo bagombye kurubyaza undi musaruro, bakaba hari ibindi byo kwiteza imbere nk’urubyiruko bakora baramutse babonye uwo muriro, nk’uko n’abandi baturage bavuga ko bawubonye bahita batera imbere.

Kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura Nsabimana Claver yemeza ko koko iki ari ikibazo kibakomereye, akizeza aba baturage ko inzego z’Akarere na EWSA zikizi akaba yizera ko kizabonerwa igisubizo vuba.

Ngo ubwo Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ucyuye igihe Pierre Damien Habumuremyi yasuraga imirenge ya Gikundamvura na Muganza abaturage bari bamugejejeho iki cyifuzo, umuyobozi wa EWSA ku rwego rw’igihugu yari yemeye ko bagiye gusubiza icyo cyifuzo cy’abaturage ku buryo bwihuse.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge akomeza avuga ko hoherejwe abantu baza gupima, ndetse nyuma y’uko gupima abaturage batangira gukusanya amafaranga bayashyira kuri konti yabo ya koperative yitwa urumuri, bagira ngo batangire gukusanya inkunga yabo, ngo ubu bakaba bagitegereje ko uwo muriro ubageraho.

Ubu noneho umuriro usigaye utambuka umurenge wabo ugana mu murenge bahana imbibe wa Butare, ahandi ukaba ugarukira nanone mu murenge bahana imbibe wa Bugarama ahitwa Kibangira, bikaba byoroshye kuwubagezaho, igisigaye gusa akaba ari uko bashyirwa kuri gahunda.

Anavuga ko ubu umurenge wandikiye EWSA ishami rya Rusizi na Nyamasheke ubiryibutsa, kuko ari byo Minisitiri w’intebe yemereye abaturage, ndetse n’umuyobozi wa EWSA ku rwego rw’igihugu akabyemera, bakaba bizeye ko bizihutishwa abaturage bagasigara barwana n’izindi gahunda z’iterambere.

Kugeza ubu imirenge ibiri kuri 18 igize Akarere ka Rusizi ariyo Bweyeye na Gikundamvura ni yo itaragerwamo n’ikwirakwiza ry’amashanyarazi. Uretse Bweyeye iri inyuma ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe Umurenge wa Gikundamvura wo nturi kure ya Muganza, Bugarama na Butare yose icaniye na bo bagashaka gucanirwa.

Kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bo mu bice by’icyaro, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’a babituye ari imwe mu ngamba zikomeye kandi zihutirwa zishyizwe imbere na Leta y’u Rwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka