Rusizi: Abanyeshuri biga i Bukavu bakomeje kwibaza amaherezo yabo

Nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ifatiye icyemezo cyo kwishyuza visa Abanyarwanda bose bambuka bajya muri icyo gihugu banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere, abanyeshuri n’ababyeyi bafite abana biga i Bukavu muri icyo gihugu bakomeje kugaragaza impungenge z’icyo cyemezo.

Basaba inzego bireba ko zabiganiraho maze hagafatwa umwanzuro wakorohereza abo banyeshuri kwiga ndetse abahakoreraga bashakisha ubuzima nabo bagashakirwa igisubizo kuko amafaranga ya visa ataboroheye kuyabona.

Icyo cyemezo n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwemeza ko cyaje gitunguranye, ubwo buyobozi ntibubone uko bubanza kugisobanurira neza Abanyarwanda bambuka umupaka bajya gushakishiriza imibereho yabo ya buri munsi muri Kongo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatangarije Kigali Today ko icyo kibazo gikomeje guhangayikisha abaturage b’uturere twa Rusizi na Nyamasheke b’amikoro make kandi bakeneye gukorera imirimo yabo i Bukavu, cyane cyane abo banyeshuri biga yo, dore ko amakuru avuga ko abanyeshuri biga i Bukavu mu mashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza, bose hamwe bagera ku bihumbi bitatu.

tariKi 21/04/2014 Leta ya Kongo yafashe icyemezo kivuga ko Umunyarwanda wiga muri Congo agomba gutanga amadorali 35 buri gihembwe (amezi 3), na ho abahakorera indi mirimo ya buri munsi bagatanga amadorali 55 mu gihe cy’ayo mezi 3, abo bose bagahabwa urupapuro rwerekana ko bishyuye ayo mafaranga (reçu) n’uruhushya rw’agateganyo (permis de séjour temporaire).

Abanyarwanda biga muri Kongo bakomeje guhangayikishwa n'amafaranga ya Visa icyo gihugu cyabashyiriyeho.
Abanyarwanda biga muri Kongo bakomeje guhangayikishwa n’amafaranga ya Visa icyo gihugu cyabashyiriyeho.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Kigali Today banze ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko ayo mafaranga ari menshi cyane, kandi hari abari baretse n’akazi ngo babanze bige, abandi barihirwa n’abagiraneza banyuranye ku buryo ngo bumva bibagoye cyane kandi n’amashuri ya kaminuza yo mu Rwanda ngo ahenze cyane ku buryo buri wese atayigondera.

Gusa ngo nubwo amakaminuza muri Kongo zihenze, n’ayo ahenze ntaboneka muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke kuko n’ishami rya kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ishuri rikuru rya Kibogora bitarimo amashami yose abo banyeshuri bakeneraga, bakaba bibaza uko bagiye kubigenza kandi abo banyeshuri bose bari bageze mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka w’amashuri 2013-2014.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yari yasabye abaturage b’aka karere kudapfa kwishora muri Kongo batubahirije amabwiriza icyo gihugu cyashyizeho kubera gutinya ko hari abaturage bahohoterwa dore ko Kongo yafashe icyo cyemezo itabiganiriyeho n’impande z’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi asaba ko uwumva adashoboye kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Kongo yaguma hano mu Rwanda niba hari n’ibyo yahakoraga akabishakira mu Rwanda aho kwishora aho ashobora no kugirira umutekano muke igihe icyo ari cyo cyose.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka