Kazo: Kwegerezwa Poste de Sante byatumye bitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza

Abaturage batuye umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma nyuma yo kwiyubakira poste de santé mu murenge wabo bagize ubwitabire budasanzwe mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge.

Mu gihe ubundi ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza muri uyu murenge byabaga biri hasi mbere yo kubaka iri vuriro, ubu noneho mu kwezi kumwe gusa uyu murenge ugeze kuri 78% y’ubwitabire kandi bizeye ko uku kwezi kurangira bujuje 100%.

Aba baturage batanze imiganda bashomba amabuye yubatse iri vuriro bongeraho amafaranga ibihumbi bitatu ubusanzwe bategeshaga bajya kwa muganga habegereye.

Uyu murenge wa Kazo ubundi nta vuriro na rimwe wagiraga, bityo bigatuma iyo hagiraga urwara yivuzaga mu murenge wa Mutendeli cyangwa Kibungo bimusabye amafaranga 3000 yo gutega moto nkuko abahatuye babyemeza.

Uwimbabazi Drocelle, umuturage utuye muri uyu murenge wa Kazo aganira n’itangazamakuru yavuze ko hari bamwe bajyaga barembera mu mago kubera kubura ubushobozi bwo kugera kwa muganga, bityo ko no kwitabira mituweri hari abatabyumvaga kuko n’ubundi bumvaga batazabasha kuyivurizaho.

Akomeza asaba ko iyo poste de santé yakagurwa kugirango itange service zirimo no gucumbikira abarembye ndetse no kwakira service z’ababyeyi bashaka kubyara.

Abatuye umurenge wa kazo bishimiye ko begerejwe ivuriro. Aha umuyobozi w'intara yari yaje kuritaha ku mugaragaro.
Abatuye umurenge wa kazo bishimiye ko begerejwe ivuriro. Aha umuyobozi w’intara yari yaje kuritaha ku mugaragaro.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, wari witabiriye gutaha iyi poste de santé ubwo yasuraga ibikorwa by’indashyikirwa akarere ka Ngoma kagezeho, yabijeje ubuvugizi ndetse ubuyobozi bw’ibitaro bwemera ko hari service zigiye kongerwa zihatangirwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Kazo, Buhiga Josue, yashimye cyane abaturage bafatanije mu kugera ku gikorwa cyo kubaka iyo poste de santé, avuga ko bagaragaje umurava udasanzwe muri icyo gikorwa bitewe nuko bari bakeneye ivuriro cyane.

Yagize ati “Twagiye inama n’abaturage twemeranya ko n’ubundi amafaranga batangaga batega moto igihe barwaye bayahuza maze tukiyubakira poste de santé itwegereye. Abaturage barabyumvise banatanga imiganda bashomba amabuye akarere katwunganira ku bindi”.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette , yashimye uburyo aba baturage bafashe iya mbere bakikemurira ikibazo bari bafite maze asaba ko bakomeza ku buryo buri tugari tubiri twegeranye twagira poste de santé kuko politike ya Leta ari uko umuturage yivuza neza kandi hafi.

Iyi poste de sante yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 40, harimo umusanzu w’abaturage ndetse n’inkunga y’akarere ka Ngoma.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukubirwany abakoresha inzitiramibu bazitira urugo

kwizera yanditse ku itariki ya: 6-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka