Nyanza: Yishe mukuru we amukebye ijosi

Nzabandora Ariel w’imyaka 30 y’amavuko uvuka mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijoro rya tariki 25/07/2014 ahagana saa tatu z’ijoro yishe mukuru we witwa Tubisabimana Eliya amukebye ijosi.

Icyo aba bavandimwe bapfuye gikomeje kubera urujijo abo mu muryango bavukamo ndetse na Nzabandora ukurikiranweho urupfu rwa mukuru we avuga ko atazi icyamuteye gukora iki cyaha cyo kwica umuvandimwe bari basangiye se na nyina.

Uyu Nzabandora Ariel wari ukiri umusore aremera ko ari we wishe mukuru we amukebye ijosi gusa yongeraho ko ibyamubayeho ari ibintu atigeze ategura na rimwe.

Nyirangabe Ruth umubyeyi w’aba bahungu yabwiye Kigali Today ko nawe kuva ababyaye kugeza aho bamariye gukura atigeze abumva mu makimbirane ku buryo umwe ashobora guhitana undi nk’uko byagenze.

Mu gahunda kenshi uyu mukecuru avuga ko ubu bwicanyi umuhungu we yakoze ngo ari imyuka mibi yagereranyije n’abadayimoni bateye abo mu muryango we.

Ibyo yabivuze muri aya magambo: “Uriya mwana wanjye rwose ndahamya neza ko yatewe n’abadayimoni kuko ninjye wamwibyariye bavutse bose kuri njye ndetse na se ubabyara ni umwe ntabwo bari abana badahuje ababyeyi bombi nibura ngo mvuge ko aribyo byabaye intandaro yo kuba umwe yakwica mugenzi we.”

Abaturanyi bazi neza aba bavandimwe nabo batunguwe n’urupfu umwe muri bo yapfuye yishwe na murumuna we. Ngo buri wese yari yiriwe mu kazi ke ndetse n’abantu birirwanye batandukanye bemeza ko ngo nta n’umwe muri bo babonye asoma ku nzoga cyangwa ngo ayinukirize.

Ngo ubwo bahuraga mu nzira bose batashye Nzabandora Ariel yahise yihutira gukeba ijosi mukuru we avuza induru ariko bamutabaye basanga yamaze gupfa maze niko kugwa mu kantu kuko basanze murumuna we ariwe umwiyiciye.

Iby’uku kudasobanukirwa icyari cyihishe inyuma y’imibanire y’aba bavandimwe nicyo cyabereye insobe buri wese wari usanzwe abazi kuva mu bwana bwabo ndetse naho buri wese amariye gukura.

Ku ruhande rwa Nzabandora Ariel wakoze ubu bwicanyi nawe avuga ko atazi icyabimuteye ngo kuko yahuye na mukuru we mu nzira yumva ashatse kumukeba ijisho gusa nta kindi kintu bapfuye cyangwa bari basanzwe bapfa.

Benshi bagezweho n’iyi nkuru y’ubwicanyi barakeka ko Nzabandora yaba yabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe ariko aya makuru akavuguruzwa n’uko mu myaka yose bamuzi ariho ntabwo yigeze kugaragaza ngo kuko yari umusore bigaragara ko atuje muri we.

Mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 26/07/2014 Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah yagize icyo avuga kuri uru rupfu maze avuga ko rufitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse atunga urutoki inzoga zamaze kumenyekana ku izina rya “Suruduwiri” ko arizo ziri gutuma abantu bishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n’ubwicanyi.

Icyakora n’ubwo umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabivuze atya kuri ubu bwicanyi polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yatangaje ko ikiri mu iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye uriya musore kwica mukuru we amukebye ijosi.

Nzabandora Ariel ubu we acumbikiwe na polisi mu karere ka Nyanza mu gihe umurambo wa mukuru we witwa Tubisabimana Eliya akekwaho kwica uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza mu gihe hagitegerejwe ko umurambo we ujya gushyingurwa.

Nyakwigendera apfuye asize abana babiri barimo umuhungu n’umukobwa nk’uko abo mu muryango we babitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje kumva umuvandimwe wumuntu yic’undi
niba ntabisazi yararwaye,uwo muntu akunzwe nabaturage
nkabagenzacyaha bumwuga nibakore iperereza kugiti cyabo
naho Abdal we bamwihorere,umuyobozi wese iyo abuze icyo abeshy’abaturage kubwimpfu nkizo avuga ko ar’inzoga
Amahoro y’Imana

0728691802

sificient Nyabe yanditse ku itariki ya: 28-07-2014  →  Musubize

None se niba bazi ko Suruduwiri zituma abantu bicana kuki zikiri ku isoko.
Njye ndabona haba harimo amacenga mubyo abayobozi bavuga n’ibyo bakora.

Karaha yanditse ku itariki ya: 27-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka