“Umutungo kamere u Rwanda rufite ni jye nawe”- Ministiri Kaboneka

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yahaye ikaze abaturage birukanywe muri Tanzania barimo abari kubakirwa, abasaba gufatanya n’abandi mu iterambere ubwo bazaba bamaze kumenyera ubuzima busanzwe, kuko ngo nta wundi mutungo kamere u Rwanda rufite atari abaturage.

Ministiri Kaboneka yaganirije abaturage ku nshuro ya mbere kuva abaye Ministiri, mu muganda rusange wabereye ku rwego rw’igihugu mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa gatandatu tariki 26/7/2014, aharimo kubakirwa imiryango 48 igizwe n’abantu 158 birukanywe mu gihugu cya Tanzania, hashize amezi atandatu.

Ministiri Francis Kaboneka aganiriza abaturage b'i Jabana.
Ministiri Francis Kaboneka aganiriza abaturage b’i Jabana.

Ministiri Kaboneka yasabye abo baturage kwiyumva ko bari iwabo (mu gihugu), ndetse n’abaturage basanzwe gukomeza kubakira bagenzi babo kugeza amazu bazabamo yuzuye, hamwe no kubaha ubundi bufasha bakeneye, kuko ngo “umutungo kamere u Rwanda rufite ni jye nawe”.

Kugeza ubu bamwe mu banyarwanda bavuye muri Tanzania bakiriwe n’akarere ka Gasabo mu murenge wa Jabana, bacumbikiwe mu nyubako zahoze ari amashuri y’imyuga ngo atagikora, mu kagari kitwa Bweramvura. Ibiribwa n’ibindi byose bibabeshejeho babihabwa na Leta n’abandi bagiraneza babonetse bose.

Abayobozi b'inzego zitandukanye, bari kumwe n'abaturage b'i Jabana mu muganda.
Abayobozi b’inzego zitandukanye, bari kumwe n’abaturage b’i Jabana mu muganda.

“Iyo nkunga izagera igihe ihagarare nabo barabizi, bagomba kwishakira uko babaho, ariko na gahunda zo gufasha Abanyarwanda zirimo Girinka,… zizakomeza kubageraho, ntabwo twabakorera ibi(kububakira) ngo tureke bapfe”, nk’uko Ministiri Kaboneka yasubije ku kijyanye n’ubuzima bw’abavuye muri Tanzania mu gihe kizaza.

Yakomeje asaba abaturage ba Jabana muri rusange gukora ibibateza imbere, kwicungira umutekano ndetse no kwitabira guharanira inyungu rusange z’igihugu, bakirinda gutekereza ko hari abandi baterankunga gifite.

Amwe mu mazu arimo kubakirwa bavuye muri Tanzania i Jabana mu karere ka Gasabo.
Amwe mu mazu arimo kubakirwa bavuye muri Tanzania i Jabana mu karere ka Gasabo.

Amazu 24 (buri nzu izabamo imiryango y’abantu ibiri ibiri), niyo akarere ka Gasabo karimo kubakira i Jabana abanyarwanda 158 birukanywe muri Tanzania, aho ngo kayatanzeho miliyoni zisaga 384 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Claude Munara yabitangaje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyarwanda nibo bukungu bwiki gihugu , aka kantu ministry avuze niko rwose, tugomba rero kwiyitaho tukabungabunga umutekano dufite tumenyako aritwe tubigirira tunita kuwamugenzi wacu kuko nawubura natwe bizatugiraho ingaruka , kwishyyrahamwe tugafasha ubikeneye niyo ntambwe izadufashe kuzamuka kandi tukazamukira hamwe twese

karemera yanditse ku itariki ya: 27-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka